Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yaturutse muri Metero 8.000: Andi makuru ku ndege yari itwaye abantu 132 yakoze impanuka

radiotv10by radiotv10
22/03/2022
in MU RWANDA
0
Yaturutse muri Metero 8.000: Andi makuru ku ndege yari itwaye abantu 132 yakoze impanuka
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Mbere, inkuru ibabaje yongeye kumvikana ku Isi ubwo Indenge yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari itwaye abantu 132 yakoreraga impanuka mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Bushinwa. Amakuru mashya yabonetse ni uko yahanutse iturutse muri metero zirenga 8 000 z’ubutumburuke.

Iyi ndege ya sosiyete izwi nka China Eastern Airlines, yakoreye impanuka mu gace k’icyaro ka Guangxi gaherereye hafi y’umujyi wa Wuzhou ubwo yagwaga ku musozi witaruye ahantu hasanzwe hatuye abantu, igashya igakongoka.

Amatsinda y’ubutabazi mu Bushinwa yahise yoherezwa muri aka gace, gusa amakuru avayo avuga ko bigoye kuba hari umuntu waba warokotse iyi mpanuka.

Ibibazo ni byinshi ku bibaza icyaha cyateye iyi mpanuka y’iyi ndege bivugwa ko yahanutse iturutse muri Metero 8 400.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku cyaba cyateye iyi mpanuka bikaba byanatumye abashinzwe kuzimya inkongi ndetse n’abandi bashinzwe iperereza bamanukira muri aka gace ko mu cyaro ko mu Ntara ya Guangxi.

Abashinzwe ubutabazi bageze aha, babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko hari amakuru avuga ko abagenzi bose bari muri iyi ndege bose bitabye Imana.

Umuturage umwe wo muri aka gace kabereyemo impanuka, yavuze ko bagiye kumva bakumva ikintu gikubise mu ijwi rirangurura nk’inkuba kivugiye mu misozi.

Ibitangazamakuru bimwe byo mu Bushinwa byagaragaje bimwe mu bice by’iyi ndege byagi, ndetse n’ibiti byavunaguritse ahabereye iyi mpanuka.

Hakaba hari n’andi matsinda yohereje indege zitagira abapilote zizwi nka Drone ziri gushakisha amakuru ahagije muri iri shyamba.

Amakuru aturuka i Guangzhou, avuga ko abantu 123 mu bari muri iyi ndege, ari abagenzi mu gihe abandi icyenda (9) ari abakozi b’iyi sosiyete.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Urukiko rwari rwarekuye umunyemari uregwa Miliyoni 100 rwavuze ko kuba agifunzwe nta tegeko ryishwe

Next Post

Umuvugo uteye ubwuzu wanditswe na Mme Jeannette Kagame uvuga ubutwari bw’Abagore

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugo uteye ubwuzu wanditswe na Mme Jeannette Kagame uvuga ubutwari bw’Abagore

Umuvugo uteye ubwuzu wanditswe na Mme Jeannette Kagame uvuga ubutwari bw’Abagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.