Mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia habaye impaka zazamuwe n’ikanzu yari yambawe na Minisitiri w’Ubuzima, Sylvia Masebo ngo yateje umutekano mucye mu bitekerezo by’Abadepite b’Abagabo, bagasaba ko atwikiraho igitambaro.
Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia, abayigize basanzwe bafite amabwiriza y’imyambarire yabo aho abagore bategekwa kwambara amakoti hejuru n’amajipo maremare arenga ku mavi cyangwa ipantalo na yo itabonerana cyangwa bakaba bakwambara imyambaro gakondo ariko na yo ituma bambara bakikwiza.
Ikinyamakuru Intellivoire.net, kivuga ko Minisitiri Sylvia Masebo yaje mu Nteko Ishinga Amategeko yambaye ikanzu igaragaza ibice by’intugu ze n’umugongo, bigatuma umwe mu Badepite w’umugabo avuga ko bibabangamiye mu bwonko.
Umudepdite w’Umugabo wo muri iyi Nteko ya Zambia, yavuze ko iyo myambarire ya Minisitiri iri “guteza intugunda mu bitekerezo.”
Iyi Ntumwa ya Rubanda yahise isaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ko yasaba uyu Muminisitiri korosa igitambaro kuri ibyo bice by’umubiri we byagaragaraga.
Gusa Perezida w’Inteko we, yavugaga ko abona imyambarire ya Minisiriri Sylvia Masebo idateje ikibazo ariko ntibyabujije Minisitiri gutira agatambaro umwe mu Badepite, akakiyorosa kuri ibyo bice bye byagaragaraga.
Bamwe mu badepite b’abagore muri iyi Nteko ya Zambia, bavuze ko ibyakorewe Minisitiri Sylvia ari ihohoterwa ryo kumwibasira rishingiye ku gitsina cye, bakavuga ko binahonyora uburenganzira bw’abari n’abategarugori.
RADIOTV10