Madame wa Perezida wa Zimbabwe, Auxillia Mnangagwa, yahaye imbabazi abagore icyenda bari batawe muri yombi bashinjwa kumuzomera, hategekwa ko barekurwa badasomewe icyemezo cy’Urukiko rwari rwababuranishije.
Ibi birego byakuweho bitegetswe na Auxillia Mnangagwa, umugore wa Perezida Emmerson Mnangagwa, nk’uko amakuru abivuga, asubiramo amagambo ya George Charamba, Umuvugizi wa Perezida.
Aba bagore bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 19 na 49, bakomoka mu Karere ka Watsomba gaherereye mu Ntara ya Manicaland yo mu burengerazuba bwa Zimbabwe.
Bari batawe muri yombi tariki 10 z’uku kwezi kwa Mata 2024, bashinjwa kuzomera Madame Auxillia Mnangagwa, kuko batari babonye inkunga y’ibiribwa n’imyenda yari arimo atanga muri aka karere ka Watsomba, mu gikorwa cy’umuryango w’ubugiraneza.
Bagejejwe mu Rukiko baburana, aho bahakanaga ibyaha baregwaga byo gutuka umufasha w’umukuru w’Igihugu, ahubwo bo bavuga ko batawe muri yombi kuko bashatse gutaha iki gikorwa kitarangiye, kuko ngo bafashwe barimo basohoka mu gihe Madame Auxillia yari akivuga ijambo.
Barekuwe ku bw’imbabazi za Madame Auxillia Mnangagwa, mu gihe bagombaga kuzagaruka mu rukiko gusomerwa tariki 30 z’uku kwezi kwa Kane 2024.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10