Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Zimbabwe: Abashyigikiye uhabwa amahirwe yo kuba Perezida bahuye n’uruva gusenya

radiotv10by radiotv10
16/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Zimbabwe: Abashyigikiye uhabwa amahirwe yo kuba Perezida bahuye n’uruva gusenya
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Zimbabwe yataye muri yombi abantu 40 b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo uzarihagararira mu amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri iki Gihugu.

Umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi, Fadzayi Mahere, yatangaje ko mu batawe muri yombi harimo Gladmore Hakata, uri mu bakandida bitegura kuzahatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’iki Gihugu kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko iri shyaka rya CCC ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi rishinjwa kugira uruhare mu itegurwa ry’ibikorwa bitemewe birimo no gukora imyivumbagatanyo yabaye mu murwa mukuru wa Harare, aho ngo bafunze imihanda yose, bakanamanikamo ibyapa byamamaza umukandida w’ishyaka ryabo, nta burenganzira babihererwe.

Mu kwezi gushize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki Gihugu cya Zimbabwe basabye Komisiyo y’Amatora gufata ingamba zibuza abapolisi kutitambika ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuko ngo Polisi yagiye ihagarika inama zayo nyinshi kuva iri ishyaka ryashingwa muri Mutarama umwaka ushize.

Kugeza ubu Merezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Nelson Chamisa ni bo baza ku mwanya w’imbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Zimbabwe mu cyumweru gitaha.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Umusitari uzwi ku Isi yagiye mu Birunga kureba uko umwana w’Ingagi yise izina amerewe

Next Post

Icyemezo gitunguranye cy’Umuvugizi w’Ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo gitunguranye cy’Umuvugizi w’Ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda

Icyemezo gitunguranye cy’Umuvugizi w’Ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.