Imfungwa zirenga 4 000 zo mu Gihugu cya Zimbabwe zirimo n’abari barakatiwe igihano cy’urupfu, zarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida w’iki Gihugu.
Izi mbabazi zatanzwe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 44 Igihugu cya Zimbabwe kimaze kibonye Ubwigenge kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024.
Abahawe imbabazi na Perezida Mnangagwa, biganjemo abagore bari bamaze 1/3 cy’igihano cyabo muri Gereza, abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 60 y’amavuko ariko bamaze kimwe 1/10 cy’igihano bari barakatiwe, abana bari barangije 1/3 cy’igihano cyabo muri Gereza, abarwaye indwara zidakira, n’abari barakatiwe igihano cy’urupfu.
Mu barekuwe n’imbabazi za Perezida kandi harimo abantu bafite ubumuga bwo kutabona, n’abandi bantu bose bafite ubumuga, ariko bamaze 1/3 cy’imyaka bari barakatiwe.
Nta minsi ine yari ishize na Mnangagwa Auxillia Mnangagwa, Madamu wa Perezida, ahaye imbabazi abagore icyenda bari batawe muri yombi ku itariki 10 Mata 2024, bashinjwa kumuzomerera mu Karere ka Watsomba, kuko ngo batari babonye inkunga y’ibiribwa n’imyenda yari arimo ahatangira.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10