Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Giroud, Rijkaard na Renard baravutse, Abadage (Abagore) batwara igikombe cy’isi…ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
30/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Giroud, Rijkaard na Renard baravutse, Abadage (Abagore) batwara igikombe cy’isi…ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Nk’uko bizwi, amateka adufasha kumenya aho tuva, kugira ngo tumenye uko dutegura ejo hazaza, muri iyi nkuru tugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi.

Tumenye uyu munsi:

Uyu munsi ni kuwa Kane w’itariki ya 30 Nzeli 2021, ni umunsi wa 273 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 92 ngo umwaka urangire, Turi ku wa kane wa 39 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 40 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

 1.Olivier Giroud  (1986):

Edin Dzeko and Olivier Giroud show age is no barrier in league that time  forgot | Sport | The Times

Yujuje imyaka 35, rutahizamu w’umufaransa ukinira Milan Ac yagiyemo uyu mwaka wa 2021 avuye mu ikipe ya  Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Olivier Jonathan Giroud yavukiye Chambéry Auvergne, Yatangiriye umupira w’amaguru muri Grenoble ayivamo Ajya muri Tours zombi zo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, nyuma yo guhiga abandi mu batsinze byinshi yaguzwe na Montpellier ayihesha igikombe cya shampiyona ya 2011-12, aho yanabaye uwatsinze ibitego byinshi(21) muri shampiyona y’uwo mwaka ahita yerekeza muri Arsenal ,atwarana nayo FA cups eshatu (2014, 2015 na  2017), muri rusange yatsindiye Arsenal Ibitego 105 mu mikino 237,ayivamo yerekeza muri Chelsea yavuyemo muri summer ya 2021 akajya muri AC Milan.

Uyu mugabo yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cy’isi cya 2018, akaba amaze kuyitsindira ibitego 46 mu mikino 110 amaze kuyikinira.

2.Frank Rijkaard (1962)

DT. Frank Rijkaard

Yujuje imyaka 59, Umuholandi wabaye umukinnyi n’umutoza ukomeye ku mugabane w’Uburayi mu makipe nka Ajax na FC Barcelona.

Franklin Edmundo Rijkaard yavukiye i Amsterdam mu Buholandi, nk’umukinnyi yakinaga hagati mu kibuga rimwe na rimwe agakoreshwa nka myugariro, yakiniye amakipe nka Ajax, Real Zaragoza na Milan, yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Buholandi imikino 73 ayitsindira ibitego 10.

Mu butoza yatoje ikipe y’igihugu y’u Buholandi, Sparta Rotterdam, Barcelona, Galatasaray na   Arabia Saoudite.

3.Hervé Renard (1968):

Herve Renard Says He's Still Hopeful After Disheartening Loss to Iran in  World Cup Opener - Sports Illustrated

 Yujuje imyaka 53, umutoza w’umufaransa utoza Arabie Saoudite, uyu mugabo azwi cyane ku mugabane wa Afrika aho yatwaye igikombe cya Afrika mu makipe atandukanye nka Zambia (2012),Côte d’Ivoire (2015) akaba ariwe mutoza wa mbere watwaye igikombe Cy Afrika mu bihugu bibiri bitandukanye.

4.Martina Hingis (1980)

Australian Open champion Martina Hingis of Switzerland serves against Jana  Novotna of the Czech Republic in the semifinals of the US$1 million Pan  Pacific Open tennis tournament in Tokyo February 6. Hingis

Yujuje imyaka 41, umusuwisikazi uzwi cyane mu mukino wa Tennis, akaba yarabashije kwegukana ibikombe bitanu bikomeye (Grand Slams), zirimo Australian open eshatu (1997, 1998, 1999), Wimbledon (1997) na US open y’1997 yabatsindiwe ku mukino wa nyuma wa French Open inshuro ebyiri (1997, 1999).

Ni bande bakoze ubukwe ku munsi nk’uyu?

1989: Igihangange mu mukino w’intoki wa basketball Larry Bird yashakanye n’incuti ye y’igihe kirekire Dinah Mattingly, ubukwe bubera Terre Haute muri Leta ya Indiana

2000: Igihangange mu mukino wa Tennis, Pete Sampras yashakanye na Bridgette Wilson, umukinnyi wa filime, wanigeze kuba miss wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu batarengeje imyaka 19, ubukwe bwabereye Los Angeles muri California.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

2004: Mildred McDaniel, umunyamerika Wari uzwi cyane mu gusimbuka urukiramende, yanegukanye umudali wa zahabu Olempike mu 1956, yitabye Imana ku munsi nk’uyu muri 2004 afite imyaka 70.

Mildred McDaniel clearing the high jump bar. News Photo - Getty Images

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye y’imikino itandukanye ku isi:

1939 :  Bwa mbere umukino wa ruhago y’abanyamerika (American football), yanyujijwe kuri televiziyo, ari amashuri arimo gukina (Fordham vs Waynesburg) Mu mujyi wa New York.

1981: Komite mpuzamahanga Olempike yatoye umujyi wa Seoul wo muri Koreya y’epfo, kuzakira imikino Olempike yo mu 1988.

1988 : Leta zunze ubumwe z’abasoviyete yegukanye umudali wa zahabu Olempike mu mukino w’intoki wa basketball, itsinze Yugoslavia amanota 76-63, Leta zunze ubumwe za Amerika yasoje ku mwanya wa Gatatu, akaba aribwo bwa nyuma Leta zunze ubumwe za Amerika yakinishije ikipe itarimo umukinnyi ukina muri NBA.

2001:Mugikombe cy’isi cyabaterengeje imyaka17 U17 ikipe yigihugu y’ubufaransa yatsinze Nigeria 2-0 aho bari mu itsinda rimwe na Espagne.

2007: U Budage bwegukanye igikombe cy’Isi cy’umupira wamaguru mu bagore butsinze  Brazil ibitego 2-0 bya Birgit Prinz na  Simone Laudehr ni umukino wabereye kuri Hongkou Football Stadium, Shanghai, China.

Germany's team celebrates after defeating Brazil in the final of the 2007  FIFA Women's World Cup soccer tournament in Shanghai in this file picture  taken September 30, 2007. Women's soccer in Germany

Abadagekazi bishimira igikombe cy’isi batwaye mu 2007

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

UEFA CL: Umukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo Villareal watumye aca gahigo

Next Post

‘‘Umupira si film abantu bose barakureba’’- Masudi avuga ku bakinnyi bashya ba Rayon Sports

Related Posts

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
‘‘Umupira si film abantu bose barakureba’’- Masudi avuga ku bakinnyi bashya ba Rayon Sports

‘‘Umupira si film abantu bose barakureba’’- Masudi avuga ku bakinnyi bashya ba Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.