Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Kevin Mirallas na Jock Stein baravutse, Tiger Woods yararongoye ni nabwo Gasogi United yinjiye icyiciro cya mbere..Ibyaranze uyu munsi

radiotv10by radiotv10
05/10/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Kevin Mirallas na Jock Stein baravutse, Tiger Woods yararongoye ni nabwo Gasogi United yinjiye icyiciro cya mbere..Ibyaranze uyu munsi
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021, ni umunsi wa 278 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 87 ngo umwaka urangire, Turi ku wa kabiri wa 40 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu. Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imiturire.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Kevin Mirallas (1987)

Arsenal: 5 Reasons To Press For Kevin Mirallas Transfer

Yujuje imyaka 34, umubiligi ukina asatira, Gaziantep FK yo muri Turikiya ariko anakinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

Kevin Antonio Joel Gislain Mirallas y Castillo yavukiye i Liège mu Bubiligi, yatangiriye umupira w’amaguru muri Lille na Saint Etienne zo mu Bufaransa mbere y’uko yerekeza muri Olympiacos yo mu Bugeleki, aho yatsinze ibitego 34 mu mikino 52 mu mwaka we wa mbere atsinda ibitego 20 mu mikino 25 mu mwaka we wa kabiri, ibi byatumye agurwa na Everton yo mu Bwongereza, ayikinira imyaka irindwi harimo kumutiza muri Olympiacos na Fiorentina agurishwa muri Royal Antwerp aherutse gutandukana nayo,  muri 2019.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi amaze kuyikinira imikino 60 yayitsindiye ibitego 10.

2.Jock Stein(1922)

We must play as if there are no more games, no more tomorrows…” RIP Jock  Stein, gone but never forgotten

Iyo aza kuba akiriho aba yujuje imyaka 99, umunya-Scotland wahoze akina, anatoza umupira w’amaguru muri Celtics y’iwabo, akaba ariwe mutoza wa mbere w’umwongereza watwaye igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi.

Uyu mugabo yahesheje Celtics ibikombe 10 bya shampiyona ,European Cup yo mu 1966-67,umunani by’igihugu n’ibindi.

Ni bande bakoze ubukwe ku munsi nk’uyu?

2004 :Tiger Woods , umunyamerika Kabuhariwe mu mukino wa Golf, ku myaka ye 28 yashakanye n’umunyamideli w’umunya-Suède kazi Elin Nordegren, ubukwe bwabereye mu birwa bya Barbados  Kuri Sandy Lane Resort muri St. James.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

2000 : Cătălin Hîldan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Romania yitabye Imana afite imyaka 24 Ku italiki nk’iyi ya Gatanu Ukwakira mu mwaka w’2000.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

1887 : Bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika, i Philadelphia hakiniwe irushanwa rya Tennis rikinirwa muri Amerika US open, mu bagore, rikaba ryaregukanywe na Ellen Hansell atsinze Laura Knight amaseti 2-0.

1895: Bwa mbere mu mateka, mu Bwongereza hakiniwe isiganwa ry’amagare, abasiganwa basiganwa n’igihe, isiganwa ryabereye mu majyaruguru y’umujyi wa Londres.

1907: Bwa mbere ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Canada ryateguye shampiyona, Montreal itsinda Toronto,amanota  17-8  mu mukino ufungura.

2013 : Nouvelle Zélande yatsinze Afrika y’Epfo amanota 38-27, yegukana sha y’isi ya Rugby idatsinzwe umukino n’umwe.

47 000 spectateurs espérés pour Nouvelle-Zélande - Australie - L'Équipe

2014: Jules Bianchi, umutwazi w’umufaransa, yakoreye impanuka mu isiganwa ry’utumodoka duto twa Formula one ribera mu Buyapani (Japanese F1 Grand prix), aza kwitaba Imana nyuma y’amezi 10,uru nirwo rupfu rw umukinnyi ari mu isiganwa rwa mbere rwari rubaye nyuma y’imyaka 21, Ayrton Senna apfuye mu 1994.

2019: Mu mukino wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Gasogi United yanganyije na Rayon Sports 0-0.

Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yihagazeho igabana amanota na Rayon Sports yari  ifite iki gikombe cya Shampiyona, Gasogi United niyo yari yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

11 Gasogi United yabanje mu kibuga:Cuzuzo Gael, Kaneza Augustin, Dusabe Jean Claude, Kazindu Bahatu Guy (c), Kwizera Aimable, Byumvuhore Tresor, Yamini Salum, Ndekwe Felix, Tidiane Kone, Herron Berrian na Manasseh Mutatu.

APR na Gorilla, Rayon Sports yakira Gasogi-Uko amakipe azahura mu matsinda  - Kigali Today

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwowe, Amran Nshimiyimana, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Yannick Bizimana na Sarpong Michael.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

AMAVUBI STARS: 23 TEN SPORTS “Urukiko” rubona bakwiye gusigara ku rupapuro rw’abazahura na Uganda Cranes

Next Post

Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali

Related Posts

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

IZIHERUKA

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe
MU RWANDA

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

by radiotv10
21/11/2025
0

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

21/11/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

20/11/2025
Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

20/11/2025
Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali

Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.