Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Kevin Mirallas na Jock Stein baravutse, Tiger Woods yararongoye ni nabwo Gasogi United yinjiye icyiciro cya mbere..Ibyaranze uyu munsi

radiotv10by radiotv10
05/10/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Kevin Mirallas na Jock Stein baravutse, Tiger Woods yararongoye ni nabwo Gasogi United yinjiye icyiciro cya mbere..Ibyaranze uyu munsi
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021, ni umunsi wa 278 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 87 ngo umwaka urangire, Turi ku wa kabiri wa 40 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu. Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imiturire.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Kevin Mirallas (1987)

Arsenal: 5 Reasons To Press For Kevin Mirallas Transfer

Yujuje imyaka 34, umubiligi ukina asatira, Gaziantep FK yo muri Turikiya ariko anakinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

Kevin Antonio Joel Gislain Mirallas y Castillo yavukiye i Liège mu Bubiligi, yatangiriye umupira w’amaguru muri Lille na Saint Etienne zo mu Bufaransa mbere y’uko yerekeza muri Olympiacos yo mu Bugeleki, aho yatsinze ibitego 34 mu mikino 52 mu mwaka we wa mbere atsinda ibitego 20 mu mikino 25 mu mwaka we wa kabiri, ibi byatumye agurwa na Everton yo mu Bwongereza, ayikinira imyaka irindwi harimo kumutiza muri Olympiacos na Fiorentina agurishwa muri Royal Antwerp aherutse gutandukana nayo,  muri 2019.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi amaze kuyikinira imikino 60 yayitsindiye ibitego 10.

2.Jock Stein(1922)

We must play as if there are no more games, no more tomorrows…” RIP Jock  Stein, gone but never forgotten

Iyo aza kuba akiriho aba yujuje imyaka 99, umunya-Scotland wahoze akina, anatoza umupira w’amaguru muri Celtics y’iwabo, akaba ariwe mutoza wa mbere w’umwongereza watwaye igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi.

Uyu mugabo yahesheje Celtics ibikombe 10 bya shampiyona ,European Cup yo mu 1966-67,umunani by’igihugu n’ibindi.

Ni bande bakoze ubukwe ku munsi nk’uyu?

2004 :Tiger Woods , umunyamerika Kabuhariwe mu mukino wa Golf, ku myaka ye 28 yashakanye n’umunyamideli w’umunya-Suède kazi Elin Nordegren, ubukwe bwabereye mu birwa bya Barbados  Kuri Sandy Lane Resort muri St. James.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

2000 : Cătălin Hîldan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Romania yitabye Imana afite imyaka 24 Ku italiki nk’iyi ya Gatanu Ukwakira mu mwaka w’2000.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

1887 : Bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika, i Philadelphia hakiniwe irushanwa rya Tennis rikinirwa muri Amerika US open, mu bagore, rikaba ryaregukanywe na Ellen Hansell atsinze Laura Knight amaseti 2-0.

1895: Bwa mbere mu mateka, mu Bwongereza hakiniwe isiganwa ry’amagare, abasiganwa basiganwa n’igihe, isiganwa ryabereye mu majyaruguru y’umujyi wa Londres.

1907: Bwa mbere ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Canada ryateguye shampiyona, Montreal itsinda Toronto,amanota  17-8  mu mukino ufungura.

2013 : Nouvelle Zélande yatsinze Afrika y’Epfo amanota 38-27, yegukana sha y’isi ya Rugby idatsinzwe umukino n’umwe.

47 000 spectateurs espérés pour Nouvelle-Zélande - Australie - L'Équipe

2014: Jules Bianchi, umutwazi w’umufaransa, yakoreye impanuka mu isiganwa ry’utumodoka duto twa Formula one ribera mu Buyapani (Japanese F1 Grand prix), aza kwitaba Imana nyuma y’amezi 10,uru nirwo rupfu rw umukinnyi ari mu isiganwa rwa mbere rwari rubaye nyuma y’imyaka 21, Ayrton Senna apfuye mu 1994.

2019: Mu mukino wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Gasogi United yanganyije na Rayon Sports 0-0.

Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yihagazeho igabana amanota na Rayon Sports yari  ifite iki gikombe cya Shampiyona, Gasogi United niyo yari yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

11 Gasogi United yabanje mu kibuga:Cuzuzo Gael, Kaneza Augustin, Dusabe Jean Claude, Kazindu Bahatu Guy (c), Kwizera Aimable, Byumvuhore Tresor, Yamini Salum, Ndekwe Felix, Tidiane Kone, Herron Berrian na Manasseh Mutatu.

APR na Gorilla, Rayon Sports yakira Gasogi-Uko amakipe azahura mu matsinda  - Kigali Today

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwowe, Amran Nshimiyimana, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Yannick Bizimana na Sarpong Michael.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 18 =

Previous Post

AMAVUBI STARS: 23 TEN SPORTS “Urukiko” rubona bakwiye gusigara ku rupapuro rw’abazahura na Uganda Cranes

Next Post

Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali

Milutin Micho yahisemo 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.