Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Marcel Desailly na Rafinha baravutse… Bianca Andreescu yakoze amateka…..ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
07/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Marcel Desailly na Rafinha baravutse… Bianca Andreescu yakoze amateka…..ibyaranze uyu munsi mu mateka

Marcel Desailly playing for Chelsea during the FA Community Shield. (Photo by Stephane Mantey/Corbis/VCG via Getty Images)

Share on FacebookShare on Twitter

Kugira ngo tumenye uko dutegura ejo hazaza, muri iyi nkuru tugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

Tumenye uyu munsi:

Uyu munsi ni kuwa kabiri w’itariki ya 07 Nzeli 2021, ni umunsi wa 250 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 115 ngo umwaka urangire, Turi kuwa kabiri wa  36 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka wa 2021

Muri Brazil barizihiza imyaka 199 ishize babonye ubwigenge.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Marcel Desailly (1968)

Marcel DESAILLY - Biography of his football career at Chelsea. - Chelsea FC

Yujuje imyaka 53, umufaransa w’umwirabura wakinaga nka myugariro mu makipe atandukanye arimo Marseilles na Milan AC buri imwe yatwaranye nayo UEFA Champions League, yari kumwe kandi n’iki yigihugu y’u Bufaransa batwara igikombe cy’isi cy’1998.

Marcel Desailly yanyuze mu  makipe nka Nantes, Marseille, Chelsea, Al-Gharafa na Qatar SC

Mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yatwaranye nayo igikombe cy’isi cy’1998, icy’Uburayi cyo muri 2000n’ibikombe bibiri mpuzamigabane (2003 & 2001)

2.Rafinha (1985)

Rafinha extends deal with Barça, goes to Celta on loan

Yujuje imyaka 36, umunya-Brazil ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma muri Paris Saint Germain yasinyiye kuri 5 October 2020  yagiyemo avuye  Flamengo y’iwabo muri Brazil n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Yakiniye amakipe atandukanye nka Coritiba, Schalke 04, Genoa, Bayern Munich, Flamengo na Olympiacos

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil, amaze kuyikinira imikino ine nta gitego yigeze ayikinira.

3.Robert Snodgrass (1987)

Robert Snodgrass | West Ham United

Yujuje imyaka 34, umunya-Scotland ukina asatira muri Westham United n’ikipe y’igihugu ya Scotland

Yanyuze mu makipe. Nka Leeds yafashije kuzamuka muri 2010, Norwich, Hull City, West Ham United na Aston Villa.

Mu Ikipe y’igihugu ya Scotland, amaze kuyikinira imikino 28 yayitsindiye ibitego 7.

4.Gabriel Milito (1980)

Gabriel Milito - Player profile | Transfermarkt

Yujuje imyaka 41, uwahoze ari myugariro  Wa Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentina ubu ni Manager Argentinos Juniors ikipe yashinzwe 1904

Yazamukiye muri Independiente, igihe kinini cy ubuzima bwe mu mupira w’amaguru yakimaze muri Esipanye, mu makipe nka Zaragoza na FC Barcelona.

Mu ikipe y’igihugu ya Argentina yabakiniye imikino 42 abatsindira igitego kimwe.

5.Kevin Love (1988)

Former Cavs assistant coach urges teams to try to acquire Kevin Love |  Cavaliers Nation

Yujuje imyaka 33, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika ukinira Cleveland Cavaliers, muri NBA.

Yinjiye muri NBA atoranyijwe na Memphis Grizzlies muri 2008,yakiniye Minnesota Timberwolves (2008-2014),ayivamo ajya muri Cleveland Cavaliers yanatwaranye nayo NBA ya 2016. Amaze gutoranywa mu ikipe y’intyoza za NBA inshuro eshanu.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

1903 :  Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka rya Leta zunze ubumwe za Amerika ryarashinzwe.

1960: Ubuyapani bwegukanye umudali wa zahabu Olempike wa mbere muri itanu yikurikiranya batwaye mu mikino ngororangingo.

1979: ESPN (The Entertainment and Sports Programming Network ) ikigo cy’Itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro  cyarashinzwe

1985: Hana Mandlíková  yatwaye US open ye ya mbere atsinze Martina Navratilova amaseti 2-1 ( 7-6, 1-6, 7-6)

My Inspiration: Martina Navratilova by Hana Mandlikova

2002: Selena Williams yegukanye US open ye ya kabiri atsinze mukuru we Venus Williams amaseti 2-0 ( 6-4, 6-3)

2019: Bianca Andreescu yabaye umunya- Canada wa mbere utwaye US open, yayitwaye atsinze Serena Williams amaseti 2-0 (6-2, 7-5).

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 17 =

Previous Post

Soudan: I Karthum hafatiwe intwaro zari ziturutse muri Ethiopia mu buryo butemewe

Next Post

Rusororo: Umuturage ahamya ko amakimbirane afitanye n’umuyobozi w’umudugudu atuma atabona ubutabera

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusororo: Umuturage ahamya ko amakimbirane afitanye n’umuyobozi w’umudugudu atuma atabona ubutabera

Rusororo: Umuturage ahamya ko amakimbirane afitanye n’umuyobozi w’umudugudu atuma atabona ubutabera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.