Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) zatangiye gutaha nyuma y’amezi atatu hatashye n’abacancuro bakabakaba 300 b’Abanyaburayi na bo bafashaga FARDC, na bo banyuze mu Rwanda.
Izi ngabo zatangiye gutaha kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, ubwo zageraga ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakozwe igikorwa cyo kubanza gusuzumwa ibyangombwa byazo.
Nta makuru menshi yamenyekanye kuri aba basirikare bari mu butumwa bwa SADC bahereweho muri izi ngendo zo kubacyura, gusa imodoka zibatwaye ndetse n’izitwaye ibikoresho byabo, zikaba zagaragaye mu muhanda Rubavu-Kigali.
Amakuru avuga ko uyu munsi hibanzwe ku kujyana ibikoresho, aho ibyagaragaye byari bipfutse ku buryo abantu batamenya ibyatwawe, ndetse hakaba hagiye abasirikare bacye.
Izi ngabo zirakomereza muri Tanzania zikoresheje umupaka wa Rusumo uhuza iki Gihugu n’u Rwanda, aho zizaba zigiye muri Tanzania mbere yo gusubizwa mu Bihugu zaturutsemo.
Izi ngabo zinyujijwe mu Rwanda nyuma yuko ibyari byemejwe ko zizanyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma, binaniranye hakemezwa ko zishobora kunyura mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko yakiriye ubusabe bwo korohereza izi ngabo iki Gihugu kikaziha inzira kugira ngo zibashe kubona aho zinyura, ndetse u Rwanda rukaba rwari rwavuze ko bizakorwa mu nzira za kivandimwe.
Amezi atatu yari yuzuye mu Rwanda hanyuze abacancuro barenga 280 bo muri Romania, na bo banyujijwe mu Rwanda, aho na bo bafatanyaga na FARDC mu mirwano iki gisirikare cya Leta ya Congo kirwanamo n’umutwe wa M23.
Aba bacancuro na bo bambukiye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC, bo batashye tariki 29 Mutarama 2025, amezi atatu akaba yari yuzuye, aba barwanyi bacyuwe na bo banyujieijwe mu Rwanda.


RADIOTV10