Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burera: Ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukoreshwa muri za Butiki gihanganishije ababyeyi n’ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
03/03/2022
in MU RWANDA
0
Burera: Ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukoreshwa muri za Butiki gihanganishije ababyeyi n’ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu isantere ya Nyarwondo iri mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, barashinja ubuyobozi kurebera ikibazo cy’abana bata ishuri bagahabwa akazi ko gucuruza muri za butike.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasanze bamwe mu babyeyi mu isoko rito rya Nyarwondo riherereye mu murenge wa Rugarama. Bamwakirizanya agahinda k’abana babo bari mu kigero cy’imyaka kuva ku icyenda 9 kuzamura bakomeje guta ishuri.

Umwe yagize ati “Batwereka ko bagiye ku ishuri bakajya kwiha gukorera amafaranga ku ruhande.”

Akomeza atunga agatoki abafite butiki muri iyi santere kuko ari bo bashukisha aba bana akazi. Ati “Ibi byose bishyigikiwe n’abanyabutiki baha abana akazi ko kwirirwa bapimura amakara, gupimura, ibirayi, gupimura ibitoki, gupimura ibishyimbo.”

Aba babyeyi bavuga ko umwana wacakiye ifaranga kabone nubwo babahemba intica ntikize ariko adashobora kujya ku ishuri kuko n’iyo batahawe akazi bahita bayoboka uburara bakirirwa bazerera bagacyurwa n’ijoro.

Bavuga ko ibi bituma bamwe mu bana baba intakoreka, bakirirwa bateza umutekano mucye.

Undi mubyeyi ati “Wa mwana yamara kumenyera amafaranga, akavuga ati ‘ejo nintabona amafaranga 100 noneho uyu munsi ubwo batampaye akazi’ akaza akiba nk’izi voka.”

Aba babyeyi batunga agatoki ubuyobozi kurebera iki kibazo kuko kimaze igihe kandi bukaba bwaranze kugishakira umuti.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yashatse kuvugisha abacuruzi bavugwaho gukoresha aba bana, bakimubona bahita bafunga butike.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko iki kibazo bari gukurikirana kandi ko uwo bizagaragaraho ko akoresha umwana azabihanirwa.

Ati “Aba ari n’ubugome kubera ko abana babo bajya ku ishuri ariko bagakoresha ab’indi miryango.”

Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko uretse guhana abacuruzi bazafatirwa muri ibi bikorwa, n’ababyeyi bagomba kwita ku bana babo bakabakurikirana bakamenya ko bagiye ku ishuri.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko gahunda yo gusubiza abana mu ishuri ikomeje muri aka Karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Perezida Nyusi wa Mozambique uheruka mu Rwanda yirukanye Abaminisitiri 6 icyarimwe

Next Post

B.Melodie yateguje abantu indirimbo yakoranye na Harmonize igaragaramo abakobwa bambaye imyenda y’imbere gusa

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
B.Melodie yateguje abantu indirimbo yakoranye na Harmonize igaragaramo abakobwa bambaye imyenda y’imbere gusa

B.Melodie yateguje abantu indirimbo yakoranye na Harmonize igaragaramo abakobwa bambaye imyenda y’imbere gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.