Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi ‘FIVB’, ryaciye amande ya Miliyoni 120 Frw Ishyirahamwe rya Volleball mu Rwanda kubera gukinisha abakinnyi batabifitiye uburenganzi mu Gikombe cya Afurika cy’abagore cyabereye mu Rwanda umwaka ushize.
Ibi bihano byafatiwe Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, byameshejwe iri shyirahamwe kuri uyu wa Gatatu, birimo no kuba ritemerewe gutegura amarushanwa mu gihe cy’amezi atandatu uhereye igihe ririya rushanwa ryabereye.
Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abagore ryabereye i Kigali muri Nzeri 2021, u Rwanda rwakuwemo nyuma y’iminsi itatu ritangiye nyuma y’uko bimwe mu Bihugu byari byaritabiriye bitanze ikirego ko u Rwanda rwakinishije bamwe mu bakinnyi batabifitiye uburenganzira.
Abakinnyi bavugwaga icyo gihe ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomoka muri Brazil.
Nyuma y’iki kirego cyatanzwe na bimwe mu bihugu, hafashwe umwanzuro ko irushanwa rikomeza ariko u Rwanda rugakurwamo cyaje no kurangira cyegukanywe na Cameroon.
Iki gikorwa cyatumye Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda rihanwa, cyanatumye Visi Perezida wa kabiri w’iri shyirahamwe ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, abikurikiranwaho mu nkiko.
Jado Castar watawe muri yombi muri Nzeri 2021, mu rubanza rwa mbere yari yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo gufungwa imyaka ibiri ariko arajurira.
Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bw’uyu mugabo usanzwe ari n’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, rwamugabanyirije igihano, rumukatira gufungwa amezi umunani.
RADIOTV10