IFOTO: Umwana yahuje urugwiro n’umupolisi nyuma yo kuririra kumusuhuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana ukiri muto yabonye umwe mu bapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda, asaba umubyeyi ko yajya kumusuhuza, undi ntiyazuyaza aramwemerera, bahita bahoberana bahuza urugwiro.

Ni ifoto yagaragajwe n’umubyeyi w’uyu mwana, Christine Mbabazi Delaney wavuze ko umwana we witwa Manzi yamusabye kujya gusuhuza umupolisi.

Izindi Nkuru

Christine Mbabazi Wa Delaney wasubiyemo ikiganiro yagiranye n’umwana we ubwo ibi byabaga, yagize ati “Manzi: Mama reba Umupolisi, ndifuza kumusuhuza.” Ako kanya Umupolisi yabyumvise ahita abwira uwo mwana ko ntakibazo yaza akamuramutsa ako kanya bagahita basuhuzanya.

Christine Mbabazi Wa Delaney yakomeje avuga ko nyuma yo gusuhuza uyu Mupolisi, uyu mwana we yaje akamubwira ati “Mama ndifuza kuzaba Umupolisi igihe nzaba nakuze” na we akamusubiza agira ati “Ndiho kugira ngo nzabigufashemo.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, bavuze ko bishimishije, nk’uwitwa Basile Uwimana yahise agira ati “Turifuza kuzabona Afande Manzi mu myaka 20 cyangwa 30. Biratangaje.”

Jean Rugwiza na we yagize ati “Mushyigikire [gushyigikira Manzi] agree ku nzozi ze, ntawamenya ashobora kuzaba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda.”

Bahuje urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru