Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: M23 yagarutse ite kandi mwarayitsinze muri 2013?-Umudepite yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Ingabo

radiotv10by radiotv10
29/03/2022
in MU RWANDA
0
DRC: M23 yagarutse ite kandi mwarayitsinze muri 2013?-Umudepite yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Ingabo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umudepite yasabye ibisobanuro mu magambo Minisiti w’Ingabo, Gilbert Kabanda Kurhenga, impamvu M23 yatsinzwe muri 2013 ariko ikaba igikomeje guhungabanya umutekano w’iki Gihugu.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, abarwanyi b’umwe twa M23 bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’Igihugu mu duce twa Tchanzu na Runyoni, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Nyuma y’ibi bitero byanavuzweho byinshi, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, Juvenal Munubo yabajije ibibazo mu magambo Minisitiri w’Ingabo n’abasezerewe mu ngabo, Gilbert Kabanda Kurhenga ku byerekeye ikibazo cy’uyu mutwe ukomeje kubahungabanyiriza umutekano.

Uyu mudepite yabazaga Ministiri w’Ingabo niba yakwmeza koko niba M23 yagabye ibitero ku basirikare b’Ibigugu.

Ati “Niba igisubizo ari yego, ni iki gishobora gusobanura impamvu M23 yakwiyuburura kandi byaratangajwe ku mugaragaro ko mwayinesheje muri 2013.”

Arongera ati “Ni iki FARDC ikora kugira ngo irandure burundu ibitero bya M23 igaba muri Kivu ya Ruguru.”

Ibi bibazo bitatu byabajijwe na Depite Juvenal Munubo, bisaba Minisitiri w’Umutekano kubitangaho ibisobanuro mu izina rya rubanda.

Nyuma y’ibi bitero byatumye abaturage babarirwa mu magana bahungira muri Uganda, Igisirikare cya Congo n’ubuyobozi bw’iki Gihugu bongeye gushinja Igisirikare cy’u Rwanda gufasha izi nyeshyamba za M23, mu gihe Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye ibi birego, buvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Nyuma y’uko bitangajwe n’ubuyobozi bwa DRC ko abasirikare babiri bafashwe mpiri ari ab’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengera mu Rwanda, bwamaganye aya makuru buvuga ko abo basirikare atari aba RDF.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, rivuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu mikoranire yo gucyura abahoze muri M23 bashyize intwaro hasi ariko ko u Rwanda rutabazwa intege nke za DRC mu kurangiza iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + eighteen =

Previous Post

Uganda: Indirimbo yakundwaga na Perezida w’Inteko witabye Imana yabyinwe n’Abadepite bamwunamira

Next Post

Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye: Amwe mu makipe yanyuzemo ntiyayatinzemo

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye: Amwe mu makipe yanyuzemo ntiyayatinzemo

Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye: Amwe mu makipe yanyuzemo ntiyayatinzemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.