Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rayon Sports mu gahinda ko gupfusha uwayibereye umunyezamu wa mbere

radiotv10by radiotv10
14/04/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Rayon Sports mu gahinda ko gupfusha uwayibereye umunyezamu wa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje agahinda bwatewe n’urupfu rwa Jacques Buhigiro wabaye umwe mu banyezamu ba mbere b’iyi kipe.

Urupfu rwa Jacques Buhigiro rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022 nk’uko byatangajwe n’umwe mu ba hafi y’umuryango we.

Uyu musaza witabye Imana 78 y’amavuko, yazize uburwayi yari amaranye iminsi aho yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari na ho yaguye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje urupfu rw’uyu wabaye umukinnyi w’iyi kipe isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Dr Jacques Buhigiro watubereye umunyezamu wa mbere, yitabye Imana…Ruhukira mu mahoro munyabigwi.”

Nyakwigendera Jacques Buhigiro, umwaka ushize wa 2021 yahishuye ko yari umwe mu banyenzamu ba mbere b’ikipe ya Rayon Sports ubwo yashingwaga mu 1965.

Jacques Buhigiro kandi yanabaye umuhanzi waririmbye indirimbo za karahanyuze zirimo izizwi cyane nk’iyitwa ‘Agahinda karakanyagwa’ n’iyitwa ‘Amafaranga’.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 5 =

Previous Post

Byemejwe UK izohereza mu Rwanda Impunzi ibihumbi n’ibihumbi…B.Johnson ahishuye impamvu bahisemo u Rwanda

Next Post

Undi Munyamakuru wari ukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Related Posts

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yasabye urukundo Tolami Benson, umukobwa bakundanye igihe kirekire, mu birori byabereye muri resitora yo...

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

by radiotv10
28/11/2025
0

Umukinnyi wo hagati Bigirimana Abedi wa Rayon Sports, agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga adakina kubera imvune yagize. Aya makuru...

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

by radiotv10
28/11/2025
0

Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi Munyamakuru wari ukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Undi Munyamakuru wari ukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.