Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ari iby’agaciro kuba mugenzi we Perezida Paul Kagame yaje mu birori by’isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba, avuga ko ubucuti bwabo [Kagame na Muhoozi] ari ubwa cyera.

Perezida Yoweri Museveni yabitangaje nyuma y’uko yakiriye Perezida Paul Kagame mu biro bye ndetse no ku meza ubwo hizihizwaga isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Mu butumwa bwe, Museveni yavuze ko ashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame kuba yaragendereye Uganda.

Yagize ati “Twishimiye kuba yaritabiriye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi akanaza. Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka bahuriyeho maremare. Ni inshuti kuva cyera.”

Muhoozi ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe, anamugabira Inka z’Inyambo ziherutse no gutaha muri Uganda.

Museveni yaboneyeho gushimira umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, aboneraho kugira inama abandi babyeyi icyabafasha kurera abana babo bakazavamo abagabo.

Yagize ati “Mwumve abakiri bato, mubahe ibitekerezo ariko ntimukabakange. Ibyo ni byo nkorera abana banjye, namwe mushobora kubikorera abanyu.”

Lt Gen Muhoozi wizihije isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko, amaze iminsi agaragara mu mirimo y’Igihugu cye akaba yaranagize uruhare mu bikorwa byo kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wari umaze igihe wifashe nabi.

Uyu musirikare usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yagiriye uruzinduko mu Rwanda inshuro ebyiri aho ku nshuro ya mbere yavaga mu Rwanda ari nabwo hatangiye kugaragara ibimenyetso byo kuzahura uyu mubano kuko Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna.

 

Museveni yahishuye uko Kagame yamutabye n’umuryango we

Mu butumwa bwa Museveni agaruka ku mateka maremare ari hagati ya Perezida Kagame na Muhoozi, yavuze ko ubwo uyu muhungu yari afite imyaka itanu (5) we (Museveni) n’umuryango we batabwaga muri yombi n’umutwe wa UPC washinzwe na Milton Obote.

Ati “Bari bafite umugambi wo kutwica ariko ingabo zacu zari kumwe na Kagame na Sale baradutabaye.”

Yakomeje avuga ko atazi ingaruka zagize kuri Muhoozi kubera iki gikorwa cyamubayeho akiri muto akaba imfungwa y’intambara, icyakora ashimira Madamu Janet Museveni wamureze ndetse n’abavandimwe be bakabasha kuva muri ibyo bihe bikomeye barimo mu buhunzi.

Museveni yagarutse kuri amwe mu mateka y’umuhungu we Muhoozi wabonye izuba tariki 24 Mata 1974 akavukira mu kace kitwa Kurasini muri Dar es Salam muri Tanzania ako kanya Janet agahita amujyana ku bitaro.

Yavuze ko Muhoozi ari impano idasanzwe kuko yatangiye gukamirika igisirikare akiri muto aho yagitangiye ari Kadogo ariko agaragaza ishyaka rikomeye mu gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Perezida Kagame yashimiye Macron amumenyesha ko kuba yongeye gutorwa bifite icyo bigaragaza

Next Post

Ndimbati yagarutse mu Rukiko arusaba ikintu gikomeye cyerekeye abana yabyaranye n’uwatumye afungwa

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndimbati yagarutse mu Rukiko arusaba ikintu gikomeye cyerekeye abana yabyaranye n’uwatumye afungwa

Ndimbati yagarutse mu Rukiko arusaba ikintu gikomeye cyerekeye abana yabyaranye n’uwatumye afungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.