Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bari bagiye kumushyingura ahita akomangira mu isanduku ababwira ko ari muzima

radiotv10by radiotv10
03/05/2022
in MU RWANDA
0
Bari bagiye kumushyingura ahita akomangira mu isanduku ababwira ko ari muzima
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu gace ka Lambayque muri Peru byari byemejwe ko yapfuye, bagiye kumushyingura, bamanura isanduku mu mva, bumva ari gusakurizamo avuga ko ari muzima, bafunguye bahita bakubitana amaso bagwa mu kantu.

Uyu mugore witwa Rosa Isabel Cespede Callaca w’imyaka 36 y’amavuko, yari yakuwe mu bitaro byo muri aka gace by’ikitegererezo bizwi nka Hospital Ferrenafe, bababwira ko yapfuye ndetse na bo bamucyura mu isanduku.

Daily Star dukesha iyi nkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na RADIOTV10, ivuga ko uyu mugore byavugwaga ko yishwe n’impanuka ndetse mu muryango bagakora ikiriyo.

Ubwo bateruraga isanduku ngo bajye gushyingura nyakwigendera, Cespede Callaca yarogoye umuhango wo kumuherekeza atangira gusakuriza mu isanduku.

Abavandimwe be bari bahetse isanduku, bahise bayitura barayifungura basanga koko aracyari muzima ndetse bahita bakubitana amaso.

Juan Segundo Cajo, umwe mu bakozi b’iri rimbi ryari rigiye gushyingurwamo uyu mugore yagize ati “Yahise abumbura amaso ari kubira icyunzwe. Ako kanya nahise njya mu biro byanjye mpamagara Polisi.”

 

Yaje kwitaba Imana

Umuryango w’uyu mugore wahise umusubiza ku bitaro byari byababwiye ko yapfuye, ariko n’ubundi yari afite intege nke ndetse mu masaha macye yakurikiyeho bwo yaje kwitaba Imana.

Gusa umuryango we wakamejeje, uri gusaba ubuyobozi bw’ibi bitaro gutanga ibisobanuro by’uburyo batangaje ko yapfuye nyamara yari agihumeka.

Nyirasenge yagize ati “Turifuza kumenya impamvu umwisengeneza wanjye yagaragaje ko ari muzima ubwo twari tugiye kumushyingura. Dufite amashusho agaragaza uko yinyagamburaga ari mu isanduku.”

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yari akiri muri coma ubwo ibitaro byemezaga ko yapfuye ku buryo bemeza ko yashobora kuvurwa hakiri kare agakira.

Polisi y’i Peru yo yatangiye iperereza kuri iki kibazo aho yatangiye kubaza ibitaro byakiriye uyu mugore bwa mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + thirteen =

Previous Post

IFOTO: Bamporiki ku munsi w’Ilayidi ati “Alhamdulillah”

Next Post

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru: U Rwanda ni urw’136 ku Isi, urwa nyuma muri EAC

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwisanzure bw’Itangazamakuru: U Rwanda ni urw’136 ku Isi, urwa nyuma muri EAC

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru: U Rwanda ni urw'136 ku Isi, urwa nyuma muri EAC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.