Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gufunga n’abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y’ubucucike mu magereza- CLADHO

radiotv10by radiotv10
08/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gufunga n’abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y’ubucucike mu magereza- CLADHO
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Dr Emmanuel Safari, avuga ko kuba n’abakora ibyaha byoroheje bafungwa, biri mu bituma ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bukomeza kwiyongera.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko ubucucike muri Gereza ya Muhanga buri kuri 238,8%, mu ya Gicumbi bukaba 161,8%, iya Rwamagana bukaba kuri 151,1 %, iya Rusizi ho ni 144,8%, iya Huye bwo bubarirwa ku 138,6%, iya Musanze bukaba ari 138,2%, iya Bugesera ni 132,1%, iya Rubavu ni 127,7% mu gihe iya Ngoma ari 103,6 %.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, Umuyobozi w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Dr Emmanuel Safari yavuze ko kimwe mu bikomeza gutuma ubucucike muri Gereza bukomeza gutumbagira ari ukuba abantu bafashwe bakekwaho ibyaha benshi, baruhukirizwa muri Gereza kabone nubwo baba bakekwaho ibyaha byoroheje.

Yagize ati “Usanga umuntu akora akantu gato agafungwa. Nta bushishozi buriho, ubushishozi ni buke. Ntabwo hariya hantu [Gereza] ari ho hagorora gusa; no mu muryango baragorora.”

Inkiko zo mu Rwanda zakunze gutungwa agatoki kwihutira gufata ibyemezo byo gufunga abakekwaho ibyaha mu gihe itegeko rivuga ko ihame ari ugukurikiranwa badafunze.

Dr Emmanuel Safari avuga ko kwihutira gufunga abantu bose bituma ubucucike muri Gereza burushaho kuzamuka

 

Bitari cyera ibikomo bizatangira gukoreshwa, umuntu afungirwe aho ari

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabera, Anastase Nabahire, yavuze ko impamvu ituma ubucucike mu magereza burushaho kuzamuka ari uko “Umunyarwanda atinya gufungwa ariko akabisabira mugenzi we.”

Yavuze ko Leta na yo itishimira kubona ubucucike mu magereza bukomeza kuzamuka, akavuga ko hari politike y’Igihugu izagabanya ubwo bucucike.

Yavuze ko iyi politiki izashyira imbaraga mu kugorora aho guhana, agashimangira ko ibyo kwagura amagereza bitari muri gahunda ya Leta.

Yavuze ko iyo politiki izemezwa vuba aha n’Inama y’Abaminisitiri, izatuma hashyirwa mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko byo gufunga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga ntiyirirwe ajya muri Gereza ahubwo akambikwa igikomo cy’ikoranabuhanga gituma igihe arenze aho yategetswe kutarenga gihita gitanga amakuru agahita afatwa.

Yavuze kandi ko iyi politiki izanatuma abandi bahabwa imirimo nsimburagifungo ariko cyane cyane imbaraga zigashyirwa mu bukangurambaga bukumira ibyaha.

Yatanze urugero ko politiki nk’iyi yigeze gutanga umusaruro hagati y’ 1997 na 2001 ubwo Gereza zo mu Rwanda zari zifite ubucucike buri ku kigero cyo hejuru, hakifashishwa Inkiko Gacaca ndetse n’imirimo nsimburagifungo, bukagabanuka. Icyo gihe mu magereza harimo abantu bakabakaba ibihumbi 200.

Yemeye ko abafungwa muri iyi myaka bagiye biyongera bitewe n’iterambere mu ikoranabuhanga n’ukwaguka kw’imijyi, ndetse no kuba ikigero cyo gutangaho amakuru ku byaha (crime reporting) cyarazamutse.

Anastase Nabahire avuga ko bitari cyera hazatangira gukoresha ibikomo

 

Ubucucike bwa 238%!!- Kuki muri Gereza ya Muhanga bikabije?

Agaruka ku mpamvu z’ubucucike byumwihariko muri Gereza ya Muhanga iza ku isonga aho buri kuri 238%, Nabahire yavuze ko impamvu ari uko Akarere ka Muhanga kari mu Gihugu hagati kandi kakaba gakikijwe n’inkiko nyinshi kandi ko atari byiza gufungira umuntu kure y’aho Urukiko aburaniramo ruri, kandi kure y’aho umuryango we wamusura.

Gusa yavuze ko hari abatangiye kwimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere kugira ngo ubucucike buri muri Gereza ya Muhanga bugabanuke.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya na we wari witabiriye ikiganiro, yavuze ko mu magereza yo mu Rwanda ubu arimo abantu 84 800 barimo abagore babarirwa mu bihumbi bitanu.

Agaruka kuri iyi mibare y’abagore bafunze, yagaragaje ko muri Gereza zifungirwamo abagore, nta bucucike bwinshi burimo. Ati “Abenshi muri aba na bo usanga ibyaha barabishowemo n’abagabo.”

Muri aba bantu 84 800 bafunze, 30 000 bakatiwe ku buryo butagifite kijuririrwa mu gihe abandi benshi ari abakiburana batarasomerwa harimo n’abakiburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

SSP Uwera Gakwaya yavuze kandi ko 60% by’abafunze ari urubyiruko, ni ukuvuga abafite munsi y’imyaka 30.

Ku bijyanye n’ingaruka z’ubu bucucike, SSP Uwera Gakwaya avuga ko biba bibi igihe cyo kuryama kuko imbuga birirwaho ku manywa zo zihagije, gusa akamara impungenge z’abakeka ko no kuryama biba bidashoboka. Ati “Ariko nta muntu n’umwe urara ahagaze.”

Yanagarutse ku bafite impungenge ko kubera iyi mibare myinshi y’imfungwa n’abagororwa mu magereza, hari abashobora kutabona amafunguro abatunga, akavuga ko amafunguro bayahabwa ahubwo wenda ko ikibazo cyaba aho bayafatira ariko ko na bwo buri wese yishakira aho afatira ifunguro rye. Ati Ati “nta meza yagenewe kuriraho dufite rwose, naba ngiye kubeshya.”

Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), na ryo riri kuvugururwa kugira ngo rijyane na Politiki y’Igihugu yo kwimakaza ihame ryo kugorora aho guhana.

SSP Pelly Gakwaya

Oswald MUTUYEYEZU
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 5 =

Previous Post

Uganda Airlines yongereye ingendo zerecyeza DRCongo mu kuziba icyuho ihagarikwa rya RwandAir

Next Post

Umuti w’ikibazo si ukunyamagana cyangwa kwinjira mu ntambara n’u Rwanda-Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Umuti w’ikibazo si ukunyamagana cyangwa kwinjira mu ntambara n’u Rwanda-Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.