Icyo u Rwanda ruvuga ku baryamana bahuje ibitsina bashobora kuzava mu Bwongereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yamaze impungenge abatekereza ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina bashobora kuba bari mu bimukira bazaturuka mu Bwongereza, bazabangamirwa igihe bazaba bageze mu Rwanda, ishimangira ko n’ubusanzwe aba bantu atari ikibazo ku Rwanda.

Harabura amasaha macye ngo abimukira n’abashaka ubuhungiro ba mbere bazaturuka mu Bwongereza, bagere mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Ibyibazwa byakomeje kuba byinshi kuri uyu gahunda yahuye n’abayamagana batari bacye, birimo n’abibazaga ku bashobora kuzaba baryamana n’abo bahuje ibitsina, byavuzwe ko bashobora kuzabangamirwa ubwo bazaba bageze mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda aha uburenganzira abantu bose hadashingiwe ku myemerere n’imigirire byabo.

Alain Mukuralinda uvuga ko mu Rwanda nta vangura iryo ari ryo ryose rishobora kubaho, yavuze ko abafite izi mpungenge, bashobora no guhabwa igisubizo n’ibyigeze gutangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Rwanda Day yabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za America, tariki 24 Nzeri 2016.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Umuryango w’ababana bahuje igitsina (LGBT) ntiwigeze uba ikibazo cyacu, ndetse ntitunateganya kubigira ikibazo. Turacyari guhangana nibibazo bitandukanye, nkuko nabivuze haruguru, buri muntu wese agomba kwisangamo agatanga umusanzu we. Nkuko nabivuze, buri wese akaberaho mugenzi we, tugafashanya kandi buri wese akabaho yisanzuye…

Nkuko nabivuze, LGBT (Ababana bahuje igitsina) ko batigeze baba ikibazo kuri twe, nange sinshaka kubigira ikibazo.”

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Alain Mukuralinda yavuze ko ibi byatangajwe n’Umukuru w’u Rwanda bitanga umurongo w’aho u Rwanda ruhagaze kuri iyi ngingo, kandi ko ari na wo u Rwanda rugihagazemo.

Ati “Ndumva ibyo bisobanutse. Bivuzwe n’Umukuru w’Igihugu ariko bisanzwe no mu mategeko birimo, nta tegeko rivangura. Nta mpungenge rero ngo ni uko abantu baba babana bahuje ibitsina bari bakwiye kugira.”

Iki kiganiro cyarimo n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, cyanatangarijwemo ko indege izazana abimukira n’impunzi baturutse mu Bwongereza, izagera i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru