Hamenyekanye icyatumye indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ihagarikwa ku munota wa nyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indege ya Boeing 767 yagombaga kuzana abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza iberecyeza i Kigali mu Rwanda, yahagaritswe ku munota wa nyuma.

Gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda igamije kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro, yagiye igerwa intorezo kenshi na bamwe mu batarayishimye barimo n’imiryango ikomeye ku Isi ndetse n’abayobozi bayo.

Izindi Nkuru

Mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri saa tanu n’igice z’ijoro, ni bwo 767, yagombaga guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Gisirikare cya Wiltshire yerecyeza i Kigali, gusa uru rugendo rwasubitswe ku munota wa nyuma.

Uru rugendo rwasubitswe biturutse ku muntu umwe muri barindwi bagombaga kuza, ukomoka muri Iraq wiyambaje Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi [European Court of Human Rights].

Nyuma yuko uyu muntu wo muri Iraq atangarije ko yavuye mu Gihugu cye agiriwe nabi, bityo ko atizeye umutekano w’ahandi hose yaba agiye koherezwa, byanagendeweho n’uru rukiko ruvuga ko nta kigaragaza ko aba bantu bazahabwa uburenganzira bwuzuye ubwo bazaba bageze mu Rwanda.

Mu masaha ya kare kuri uyu wa Kabiri, abantu barindwi bagombaga kuba bari ku kibuga cy’Indege kugira ngo boherezwe mu Rwanda nyuma yuko inkiko biyambaje ziteye utwatsi icyifuzo cyabo cyo kutoherezwa mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize Urukiko Rukuru i London rwari rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’abarimo abanyamategeko b’abantu barebwa n’iyi gahunda, rubafungurira amarembo yo kwiyambaza Urukiko rw’Ubujurire.

Abantu bane bari biyambaje Urukiko rw’Ubujurire, na bo bari batewe utwatsi n’uru rukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwabo mu gihe undi wa gatanu we yajuririye Urukiko rw’Ikirenga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urukiko Rushinzwe Uburenganzira bwa muntu i Burayi ECHR (European Court of Human Rights) rwafashe icyemezo cyo guhagarika uru rugendo kubera umuntu umwe w’ufite ubwenegihugu bwa Iraq warugaragarije ko afite impungenge zo kuzagirirwa nabi igihe azaba ageze mu Rwanda.

Icyemezo cy’uru rukiko Nyaburayi rushinzwe Uburenganzira bwa muntu, kivuga ko gishingiye ku irengayobora kandi kikaba cyatumye kireba n’abandi bagombaga kuzana n’uyu mugabo.

Uru rukiko ruvuga ko ntacyemeza ko aba bantu batazahohoterwa mu gihe bazaba bageze mu Rwanda, bikaba bihabanye n’ibyemezo byari byafashwe n’abanyamategeko b’i London, gusa Uru rukiko kuko ruri hejuru y’inkiko zabo, icyemezo cyarwo kikaba ari cyo gifite agaciro kugeza ubu.

Uru rukiko rwatangaje ko rugiye gusuzuma ibijyanye n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu yasinywe n’u Bwongereza ndetse hakabaho igereranya n’ibindi Bihugu kugira ngo rufate icyemezo cya nyuma.

Umunyamabanga Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Priti Patel wanashyize umukono ku masezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza, yavuze ko babajwe no kuba iyi ndege yagombaga kuza mu Rwanda ihagarikwa ku munota wa nyuma ariko ko ntakibuza Guverinoma gukomeza iyi gahunda ndetse kuva ako kanya.

Ati “Itsinda ryacu riri gusuzuma buri cyemezo cyafashwe kuri izi ngendo ubundi imyeteguro y’urugendo rw’indege rutaha rutangire nonaha.”

Yakomeje agira ati “Biratangaje kubona Urukiko Nyaburayi rw’Uburenganzira bwa muntu rwivanga muri iyi gahunda yacu yakomeje kugenda yemezwa n’Inkiko z’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko izi mbogamizi zishingiye ku mategeko nubundi atari nshya ariko ko urugendo rw’iyi ndege yagombaga kuzana bariya bantu rwimurirwa ku nshuro itaha.

Ati “Ntabwo twacika intege zo gukora ibintu biboneye ndetse no kugera ku migambi yacu yo kugenzura imipaka yacu, itsinda ryacu ry’abanyamategeko bari kubisuzuma.”

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yari yavuze ko batazakomwa mu nkokora n’ibyemezo bizafatwa kuko Guverinoma yabivuze kenshi ko iyi gahunda izaba urugendo rurerure kandi igahura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku mategeko.

Kuri uyu wa Gatatu, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, igaruka kuri gahunda yo kwakira aba bimukira bagombaga kuzanwa kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yari yatangaje ko ubwo aba bimukira bazaba bageze mu Rwanda bazakirwa ubundi bagahabwa ibyo bateganyirijwe birimo ubufasha mu by’amategeko mu kuzuza ibyangombwa byo gusaba ubuhungiro ndetse n’ibijyanye no gusemurirwa.

Makolo wari watangaje ko aba bimukira bazahabwa ibyangombwa by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, bazaba banafite uburenganzira bwo kuba basubira mu Bihugu bakomokamo cyangwa ibindi Bihugu byazabakira ariko kandi abazabyifuza bakazanaguma mu Rwanda.

Yari yagize ati Twizeye ko bazahitamo kugumana natwe, kandi bagakurikiza iby’abandi bahisemo kugira u Rwanda iwabo. Nkuko nabivuze aya masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bigwi byiza byo kwakira impunzi no gufata neza abimukira kandi bazahabwa ibyiza wenda bitari ku rwego rw’ijuru aba bantu bari bakurikiye ariko bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya hano no kwiteza imbere hamwe n’Abandi Banyarwanda.”

Muri Mata 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, zashyizweho umukono ku masezerano y’imyaka itanu ateganya ko abimukira binjiye mu Bwongereza kuva tariki 01 Mutarama 2022 bazajya boherezwa mu Rwanda bafashwe n’iki Gihugu kizajya kibohereza.

Boris Johnson ubwo yagarukaga kuri iyi gahunda ubwo yari imaze gushyirwaho umukono, yavuze ko u Rwanda n’u Bwongereza bageze ku ntambwe y’amateka izatuma abimukira ibihumbi bafashwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru