Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 yemeje ko Bunagana ikiri mu maboko yayo, iti “nta ngabo zahadukura”

radiotv10by radiotv10
17/06/2022
in MU RWANDA
0
M23 yemeje ko Bunagana ikiri mu maboko yayo, iti “nta ngabo zahadukura”
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kisubije Umujyi wa Bunagana uherutse gufatwa n’uyu mutwe, uvuga ko bakiwurimo kandi ko nta gahunda bafite yo kuwuvamo kuko nta ngabo zifite ubushobozi bwo kuwubakuramo.

Aya makuru yari yakwirakwiye kuri uyu wa Kane tariki 16, aho bamwe bavugaga ko uyu Mujyi wa Bunagana wongeye kwisubizwa na FARDC nyuma y’imirwano iremereye yabaye hagati y’iki Gisirikare na M23.

Hari n’andi makuru yavugaga ko uyu mutwe wa M23 ari wo ubwawo wemeye kurekura uyu mujyi, ukajya ahandi.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yatangaje ko aya makuru ari ikinyoma kuko abarwanyi b’uyu mutwe bakiri muri uyu mujyi wa Bunagana kandi ko bari kuwucunga no gucungira umutekano abawutuye.

Maj Willy Ngoma yavuze batigeze bakura ibirenge muri uyu Mujyi wa Bunagana, ati “nta n’igitekerezo dufite cyo kuhava, turahari kandi tugomba kuhaguma kugira ngo turinde umutekano wacu.”

Ubwo M23 yafataga uyu Mujyi wa Bunagana mu gitonco cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru, Willy Ngoma yari yabwiye RADIOTV10 ko gufata Bunagana bitari biri mu bushake bwabo ariko ko bawufashe mu rwego rwo kwirinda kuko FARDC yakomeje kuwifashisha ikomeza kubashotora.

Maj Willy Ngoma wari wadutangarije ko FARDC yari yakomeje kubamishaho ibisasu, bigatuma bafata uyu mujyi kugira ngo barusheho kwizera umutekano wabo, ubu yatangaje ko iyi ntego yatumye bawufata ntaho yagiye ku buryo bawuvamo.

Yagize ati “Twafashe uyu mujyi ngo turinde umutekano wacu, tuzahaguma.”

Willy Ngoma avuga ko kuri uyu wa Kane habayeho imirwano hagati yabo na FDLR yari yabateyeho agatero-shuma bagakozanyaho mu minota itageze ku 10 bakaza gukinagiza abarwanyi b’uyu mutwe urwanya u Rwanda bakabasubiza mu mashyamba.

Yavuze ko ibyo kuva muri Bunagana byo bidashobora. Ati “Ni ho turi kandi tuzahaguma, abatekereza ko tuzahava nta ngabo zahadukura, dufite ubushobozi bwo kurinda uyu mujyi.”

Perezida Uhuru Kenyatta wa Uganda unayoboye EAC, kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo avuga ko yemeje umugambi wo kohereza ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize uyu muryango, mu bice binyuranye bya DRCongo birimo n’uyu mujyi wa Bunagana, kwambura intwari imitwe yitwaje intwaro yose ihari.

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yumvikanamo ijwi rya Maj Willy Ngoma yereka ko bakiri mu Mujyi wa Bunagana, ndetse ko bakiri kuwugenzura, aho anerekanamo bamwe mu baturage avuga ko baje kubasuhuza kuko babishimiye cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eleven =

Previous Post

Karongi: Ubwoba bwatashye abaturage ubwo babonaga imodoka itwara abagenzi iri gukongoka

Next Post

Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana yegukanye NBA, yongera gushima Curry

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana yegukanye NBA, yongera gushima Curry

Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana yegukanye NBA, yongera gushima Curry

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.