Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kisubije Umujyi wa Bunagana uherutse gufatwa n’uyu mutwe, uvuga ko bakiwurimo kandi ko nta gahunda bafite yo kuwuvamo kuko nta ngabo zifite ubushobozi bwo kuwubakuramo.
Aya makuru yari yakwirakwiye kuri uyu wa Kane tariki 16, aho bamwe bavugaga ko uyu Mujyi wa Bunagana wongeye kwisubizwa na FARDC nyuma y’imirwano iremereye yabaye hagati y’iki Gisirikare na M23.
Hari n’andi makuru yavugaga ko uyu mutwe wa M23 ari wo ubwawo wemeye kurekura uyu mujyi, ukajya ahandi.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yatangaje ko aya makuru ari ikinyoma kuko abarwanyi b’uyu mutwe bakiri muri uyu mujyi wa Bunagana kandi ko bari kuwucunga no gucungira umutekano abawutuye.
Maj Willy Ngoma yavuze batigeze bakura ibirenge muri uyu Mujyi wa Bunagana, ati “nta n’igitekerezo dufite cyo kuhava, turahari kandi tugomba kuhaguma kugira ngo turinde umutekano wacu.”
Ubwo M23 yafataga uyu Mujyi wa Bunagana mu gitonco cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru, Willy Ngoma yari yabwiye RADIOTV10 ko gufata Bunagana bitari biri mu bushake bwabo ariko ko bawufashe mu rwego rwo kwirinda kuko FARDC yakomeje kuwifashisha ikomeza kubashotora.
Maj Willy Ngoma wari wadutangarije ko FARDC yari yakomeje kubamishaho ibisasu, bigatuma bafata uyu mujyi kugira ngo barusheho kwizera umutekano wabo, ubu yatangaje ko iyi ntego yatumye bawufata ntaho yagiye ku buryo bawuvamo.
Yagize ati “Twafashe uyu mujyi ngo turinde umutekano wacu, tuzahaguma.”
Willy Ngoma avuga ko kuri uyu wa Kane habayeho imirwano hagati yabo na FDLR yari yabateyeho agatero-shuma bagakozanyaho mu minota itageze ku 10 bakaza gukinagiza abarwanyi b’uyu mutwe urwanya u Rwanda bakabasubiza mu mashyamba.
Yavuze ko ibyo kuva muri Bunagana byo bidashobora. Ati “Ni ho turi kandi tuzahaguma, abatekereza ko tuzahava nta ngabo zahadukura, dufite ubushobozi bwo kurinda uyu mujyi.”
Perezida Uhuru Kenyatta wa Uganda unayoboye EAC, kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo avuga ko yemeje umugambi wo kohereza ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize uyu muryango, mu bice binyuranye bya DRCongo birimo n’uyu mujyi wa Bunagana, kwambura intwari imitwe yitwaje intwaro yose ihari.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yumvikanamo ijwi rya Maj Willy Ngoma yereka ko bakiri mu Mujyi wa Bunagana, ndetse ko bakiri kuwugenzura, aho anerekanamo bamwe mu baturage avuga ko baje kubasuhuza kuko babishimiye cyane.
RADIOTV10