Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangiye iperereza ku bantu 22 bari hagati y’imyaka 13 na 17 basanze bapfiriye mu kabyiniro ko mu mujyi wa East London.
Imibiri y’aba basore n’inkumi, yabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, yahise ijyanwa mu buruhukiro kugira ngo ikorerwe ibizamini, hamenyekanane intandaro y’uru rupfu.
Kugeza ubu urujijo ni rwose ku cyaba cyahitanye izi ngimbi n’abangavu bari bagiye mu kirori cyo kwishimira isozwa ry’ibizamini, dore ko nta mubiri numwe ufite igikomere.
Ikimakuru Daily Dispatch cyo muri Afurika y’Epfo, kivuga ko imibiri yabo yari ikikije ameza n’intebe bigaragara nkaho bari bicayeho.
Umuvugizi w’urwego rw’ubuzima, Siyanda Manana yagize ati “Aka kanya ntabwo dushobora kumenya intandaro y’urupfi. Tugiye gukora isuzuma rya nyuma rikorerwa imibiri, vuba bidatinze turatangaza icyabahitanye.”
Minisitiri ushinzwe Polisi, Bheki Cele yavuze ko abapfuye bari hagati y’imyaka 13 na 17 y’amavuko, avuga ko bitumvikana ukuntu abantu batarageza imyaka y’ubukure, bahabwa inzoga mu kabari.
Nyiri aka kabyiniro witwa Siyakhangela Ndevu, yatangarije ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu, ko na we yahaje mu gitondo ahamagawe ngo aze kureba.
Yagize ati “Nanjye ntabwo ndiyumvisha ibyabaye ariko ubwo nahamagarwaga mu gitondo, nabwiwe ko iwanjye huzuye abantu ndetse ko bari gushaka uburyo binjira ku ngufu.”
Uyu muyobozi w’akabyiniro yavuze ko na we ategereje ibizava mu iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’aba bana.
My deepest condolences go to the families of the 22 teenagers who lost their lives at a tavern in Scenery Park, East London, in the early hours of this morning.
— Cyril Ramaphosa 🇿🇦 (@CyrilRamaphosa) June 26, 2022
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Cyril Ramaphosa yihanganishije imiryango y’aba bapfuye.
Yagize ati “Nihanganishije cyanye imiryango y’izi ngimbi n’abangavu 22 baburiye ubuzima bwabo muri Scenery Park muri East London mu masaha yo muri iki gitondo.”
Yakomeje agira ati “Ibi birababaje cyane kuba binabanye mu kwezi kwahariwe urubyiruko, mu gihe twishimira abakiri bato, mu kubakorera ubuvugizi ndetse no kubaha amahirwe mu bikorwa by’iterambere.”
RADIOTV10