Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo ku cyahitanye urubyiruko 22 rwari rwagiye kwishimira isozwa ry’ibizamini basanze mu kabyiniro rwapfuye

radiotv10by radiotv10
27/06/2022
in MU RWANDA
0
Urujijo ku cyahitanye urubyiruko 22 rwari rwagiye kwishimira isozwa ry’ibizamini basanze mu kabyiniro rwapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangiye iperereza ku bantu 22 bari hagati y’imyaka 13 na 17 basanze bapfiriye mu kabyiniro ko mu mujyi wa East London.

Imibiri y’aba basore n’inkumi, yabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, yahise ijyanwa mu buruhukiro kugira ngo ikorerwe ibizamini, hamenyekanane intandaro y’uru rupfu.

Kugeza ubu urujijo ni rwose ku cyaba cyahitanye izi ngimbi n’abangavu bari bagiye mu kirori cyo kwishimira isozwa ry’ibizamini, dore ko nta mubiri numwe ufite igikomere.

Ikimakuru Daily Dispatch cyo muri Afurika y’Epfo, kivuga ko imibiri yabo yari ikikije ameza n’intebe bigaragara nkaho bari bicayeho.

Umuvugizi w’urwego rw’ubuzima, Siyanda Manana yagize ati “Aka kanya ntabwo dushobora kumenya intandaro y’urupfi. Tugiye gukora isuzuma rya nyuma rikorerwa imibiri, vuba bidatinze turatangaza icyabahitanye.”

Minisitiri ushinzwe Polisi, Bheki Cele yavuze ko abapfuye bari hagati y’imyaka 13 na 17 y’amavuko, avuga ko bitumvikana ukuntu abantu batarageza imyaka y’ubukure, bahabwa inzoga mu kabari.

Nyiri aka kabyiniro witwa Siyakhangela Ndevu, yatangarije ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu, ko na we yahaje mu gitondo ahamagawe ngo aze kureba.

Yagize ati “Nanjye ntabwo ndiyumvisha ibyabaye ariko ubwo nahamagarwaga mu gitondo, nabwiwe ko iwanjye huzuye abantu ndetse ko bari gushaka uburyo binjira ku ngufu.”

Uyu muyobozi w’akabyiniro yavuze ko na we ategereje ibizava mu iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’aba bana.

My deepest condolences go to the families of the 22 teenagers who lost their lives at a tavern in Scenery Park, East London, in the early hours of this morning.

— Cyril Ramaphosa 🇿🇦 (@CyrilRamaphosa) June 26, 2022

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Cyril Ramaphosa yihanganishije imiryango y’aba bapfuye.

Yagize ati “Nihanganishije cyanye imiryango y’izi ngimbi n’abangavu 22 baburiye ubuzima bwabo muri Scenery Park muri East London mu masaha yo muri iki gitondo.”

Yakomeje agira ati “Ibi birababaje cyane kuba binabanye mu kwezi kwahariwe urubyiruko, mu gihe twishimira abakiri bato, mu kubakorera ubuvugizi ndetse no kubaha amahirwe mu bikorwa by’iterambere.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 19 =

Previous Post

Abavuga ngo Gen.Makenga yarapfuye dore turi kumwe kandi niwe uzabohora Congo- Maj Ngoma/M23

Next Post

Umu-DJ usigaje igihe gito cyo kubaho yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima avuga ubutumwa bukomeye

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umu-DJ usigaje igihe gito cyo kubaho yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima avuga ubutumwa bukomeye

Umu-DJ usigaje igihe gito cyo kubaho yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima avuga ubutumwa bukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.