Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urwego rukomeye muri America rwafashe icyemezo gisaba u Rwanda gufungura Rusesabagina byihuse

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in MU RWANDA
0
Urwego rukomeye muri America rwafashe icyemezo gisaba u Rwanda gufungura Rusesabagina byihuse
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America yemeye umwanzuro yashyikirijwe na bamwe mu bayigize wo gusaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Bamwe mu bagize Inteko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bakunze kuvuga ko Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda hakoreshejwe inzira zitemewe n’amategeko.

Abadepite babiri barimo Joaquin Castro wo muri Texas na Young Kim wa California banakoze umwanzuro wo gushyira igitutu kuri Guverinoma y’u Rwanda, ikarekura Rusesabagina Paul ngo kuko yagejewe mu Rwanda hakoreshejwe inzira zinyuranyije n’amategeko.

Uyu umwazuro w’izi ntumwa za rubanda ebyiri, uvuga ko uyu munyarwanda wari uyoboye umutwe wa MRCD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda bamwe, yavanywe iwe i Texas akagezwa mu Rwanda nta muntu numwe ubizi yaba n’uwo mu muryango we.

Uvuga kandi ko rusesabagina yagejewe mu Rwanda akamara iminsi itatu afungiye ahantu hatazwi akaza kwerekwa itangazamkuru nyuma.

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuri uyu wa Kane wemeje uyu mwanzuro wa bagenzi babo babiri.

Uyu mwanzuro usaba Leta y’u Rwanda kurekura byihuse Rusesabagina Paul agataha mu Gihugu cye.

Abadepite ba Leta Zunze Ubumwe za America, basaba ko Guverinoma y’Igihugu cyabo kuvugana n’iy’u Rwanda ikayishyiraho igitutu kugira ngo irekure Rusesabagina Paul.

Ubusanzwe itegeko rishyiraho Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America, utangazwa n’inteko mu buryo bweruye nyuma yuko ushyikirijwe ukuriye inyandiko z’iyi nteko.

Ni umwanuro udasaba kujya kunyura imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America ahubwo ko ukomeza guhabwa agaciro n’Inteko.

Joaquin Castro umwe mu Badepite bashyikirije Inteko uyu mwanzuro, Muri Nyakanga umwaka ushize yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo afunguze Rusesabagina wari urimo kuburanishwa mu Rwanda.

Mu ntangiro z’Ukwakira 2022, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yari yatoye umwanzuro wamagana igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Paurl Rusesabagina ubwo Urukiko Rukuru rwamuhamyaga bimwe mu byaha akurikiranyweho.

Nubwo gukurikiza uyu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, atari itegeko ariko wari wemejwe n’Intumwa za rubanda 660 mu gihe abari bawanze bari babiri naho abari bifashe bakaba bari 18 bifashe.

Tairki 20 Nzeri, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwari rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, ariko urubanza aregwamo n’abandi 20 ruza kujuririrwa ku mpande zombi zirimo n’Ubushinjacyaha bwari bwagaye iki gihano cyakatiwe uyu mugabo.

Tariki 04 Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije ubujurire muri uru rubanza, rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 cyakatiwe Rusesabagina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + nine =

Previous Post

Ibirambuye ku nkuru y’urukundo rw’umubikira warongowe n’umushumba anaruta

Next Post

Rubavu: Abanyeshuri bagiye gufata indangamanota bababuza kwinjira mu kigo kuko batishyuye ay’ibiryo

Related Posts

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

IZIHERUKA

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma
MU RWANDA

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

28/10/2025
Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

28/10/2025
Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abanyeshuri bagiye gufata indangamanota bababuza kwinjira mu kigo kuko batishyuye ay’ibiryo

Rubavu: Abanyeshuri bagiye gufata indangamanota bababuza kwinjira mu kigo kuko batishyuye ay’ibiryo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.