Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye umubare w’abamaze kuburira ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

radiotv10by radiotv10
26/07/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye umubare w’abamaze kuburira ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yabereye i Goma muri iki Gihugu, yaguyemo abantu batanu, ikomerekeramo abandi benshi.

Iyi myigaragambyo yafashe indi sura kuva kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yagaragayemo Abanye-Congo bafite umujinya mwinshi bigabije ibiro bya MONUSCO bakabitera ndetse bakanamena zimwe mu nzu zabyo.

Ibiro bya MONUSCO i Goma ahabereye imyigaragambyo idasanzwe kuri uyu wa Mbere, biri mu byangijwe n’abigaragambya, babyinjiyemo bakanasahura bimwe mu bikoresho basanzemo.

Umwe mu bakozi ba MONUSCO i Goma, yabwiye RADIOTV10 ko abigaragambyaga bari bafite umujinya udasanzwe ubwo bazaga bakamena ibiro by’abakozi bakabyigabiza.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “I Goma Nibura abantu batanu bitabye Imana, abandi bagera muri mirongo itanu barakomereka.”

Yavuze ko Guverinoma ya Congo iri kuvugana n’ubuyobozi bwa MONUSCO kugira ngo hakomeze hakusanywe imibare y’abagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo ndetse n’ibikoresho byaba byahangirikiye.

Muyaya wavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi ba MONUSCO bahagaritse akazi kubera iyi myigaragambyo kugira ngo bagasubiremo, yanagize icyo avuga ku masasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko ari amasasu yarashwe yo gutatanya abigaragambya mu rwego rwo kuburizamo ibi bikorwa byo kubangamira MONUSCO.

Yagize ati “Guverinoma yasabye igisirikare n’Igipolisi by’Igihugu guhagarara bwuma mu kugarura ituze mu Mujyi wa Goma.”

Ubwo iyi myigaragambyo yari irimbanyije mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere, Patrick Muyaya, yari yavuze ko Guverinoma ibabajwe n’ibyakozwe aba baturage ndetse ko ababigizemo uruhare bose bagomba guhabwa ibihano byihanukiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 18 =

Previous Post

Umuyobozi ukomeye mu Burusiya wari utegerezanyijwe amatsiko muri Uganda yahageze

Next Post

Icyapa cy’ifoto ya Jennifer Lopez yambaye ubusa buriburi cyateje sakwesakwe

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyapa cy’ifoto ya Jennifer Lopez yambaye ubusa buriburi cyateje sakwesakwe

Icyapa cy’ifoto ya Jennifer Lopez yambaye ubusa buriburi cyateje sakwesakwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.