Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abasindira mu ruhame abibutsa ikibategereje

radiotv10by radiotv10
30/07/2022
in MU RWANDA
0
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abasindira mu ruhame abibutsa ikibategereje
Share on FacebookShare on Twitter

IGP Dan Munyuza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yibukije abasirindira mu ruhame ko uretse kuba bibatesha icyubahiro, ari n’icyaha gishobora no gutuma umuntu afungwa.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyepfo yaberaga mu Karere ka Rwamagana.

IGP Dan Munyuza wahanuraga uru rubyiruko, arugaragariza ibikibangamiye iterambere ry’abaturage, bagomba kwinjiramo kugira ngo biranduke.

Ubwo yagarukaga ku businzi bukomeje kugaragara kuri bamwe mu baturage, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko uretse kuba uru rubyiruko rugomba gutanga umusanzu mu kurwanya ibi bikorwa ariko na rwo ubwarwo rudakwiye kubigaragaramo.

Agaragaza ingaruka z’ubusinzi, yavuze ko bitihishira ku muntu wanyweye agacupa akarengera kuko, ati “bikugaragaho ukavuga ibyo udakwiriye kuvuga, ugatongana, ukarwana ukadandabirana mu ruhame mu bantu. Buriya ni icyaha uranafungwa.”

IGP Dan Munyuza wavugaga ko ubusinzi buza no ku isonga mu biteza umutekano mucye kuko uwasinze atabura no guteza urugomo yaba mu muryango we no mu baturanyi, yavuze ko umuntu wabaswe na byo binamudindiza mu iterambere.

Ati “Harimo no gutakaza umwanya w’ibikorwa by’iterambere ku muntu ku giti cye, ku muryango we no mu Karere muri rusange.”

Yasabye uru rubyiruko kwinjirana ingufu mu bikorwa biyemeje gukora. Ati “Niba tugiye kurwanya ruswa, tuyirwanye tuyihaye uburemere, niba ari ukurwanya ubusinzi tubihe uburemere.”

IGP Dan Munyuza yasabye uru rubyiruko rw’abakorerabushake kurangwa n’indangagaciro zihamye kandi rukarushaho gutanga umusanzu ufatika mu kubaka umuryango ushikamye uteye imbere.

Ati “Muri abavuga rikumvikana aho mutuye kuko murajijutse, ntimugomba gusinzira no kuba abanebwe, ahubwo mukwiye kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi mukazirikana kujya mwubahiriza gihe.”

Marie Claire Mukansanga wari uhagarariye uru rubyiruko, yavuze ko uretse izi mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda zije ari nk’ikirungo ku mahugurwa bamazemo iyi minsi itanu, avuga ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize no kwesa imihigo basinye.

Yavuze ko bagiye kurwanya no guhangana n’abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha mu rubyiruko, no gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Aya mahugurwa yari amaze iminsi itanu abera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, yitabiriwe n’urubyiruko 306 rwaturutse mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

IGP Dan Munyuza yasabye uru rubyiruko gutanga umusanzu ufatika
Uru rubyiruko na rwo rwamanukanye ingamba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 1 =

Previous Post

Huye: Mituweli, intwaro, musayidizi,…amazina bahaye udukingirizo ngo batabatahura

Next Post

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda

Related Posts

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

by radiotv10
16/10/2025
0

Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse...

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Abasenateri bagaragaje ibibazo bikigaragara mu mikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Poste de Santé), birimo kuba hari akora iminsi itatu gusa mu cyumweru...

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
15/10/2025
0

Umunyarwanda Musangabatware Clement unahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Ibiro by’iyi Nteko...

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abantu babiri umufuka urimo urumogi rupima ibilo 28, bafatiwe mu Murenge...

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/10/2025
0

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku...

IZIHERUKA

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure
MU RWANDA

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

by radiotv10
16/10/2025
0

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

16/10/2025
Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

15/10/2025
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

15/10/2025
Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.