Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe batangiye gukora ibizamini by’akazi

radiotv10by radiotv10
21/08/2022
in MU RWANDA
0
Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe batangiye gukora ibizamini by’akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Abarimu batsinze ikizamini cyanditse barenga 80% by’abagikoze, kikaba cyarakozwe ku buryo bw’iya kure ‘online’ ku wa Gatatu no ku wa Kane w’iki cyumweru (17-18 Kanama 2022).
Umunyamabanga uhoraho muri Leta ya Zimbabwe, ushinzwe abakozi ba Leta n’imibereho myiza, Simon Masanga, yavuze ko Zimbabwe yishimiye uko iyo gahunda yo gutanga akazi irimo kugenda.
Masanga aganira n’ikinyamakuru cy’aho muri Zimbabwe ‘Herald newspaper’ yagize ati “Dufite abarimu ahitwa i Gweru Bulawayo Masvingo, Chinhoyi ndetse n’i Harare, kandi hose gahunda y’ibizamini yagenze neza”.
Ati “Twanyuze mu bakandida bose, ariko urugero batsinzeho ruratangaje. Abasaga 80% ni bo bazajya mu kizamini cyo mu buryo bwo kuvuga, kizakorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.”
Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Masanga yagize ati “Mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2022, ari bwo duteganya kuzabona amanota ya nyuma, hagakurikiraho gusuzuma ibijyanye n’ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima muri Zimbabwe, nyuma y’aho hazakurikiraho ibyo kujya mu Rwanda. Gusa abarimu bazabanza kujya mu mahugurwa i Harare mbere yo kugenda”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Karake Charles, yagize ati “Twari dutegereje abarimu bagera kuri 324 none abakoze ibizamini ni 260 gusa. Amasezerano dufitanye na Guverinoma ya Zimbabwe, arafunguye ku buryo tuzasubira gushaka abandi barimu”.
Ku itariki 23 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’imibereho myiza muri Zimbabwe, zasinyanye amasezereno y’ubufatanye ‘Memorandum’ yo guhana abakozi mu bijyanye n’uburezi.
U Rwanda rwasabye abarimu baturuka muri Zimbabwe kugira ngo ruzibe icyuho, kijyanye n’ubumenyi n’inzitizi mu by’indimi.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − seven =

Previous Post

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Next Post

Musanze: Imodoka yatobotse ipine irenga umuhanda igonga abarimo umubyeyi wari ufite impinja ebyiri

Related Posts

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Côte...

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

by radiotv10
09/12/2025
0

Entering adulthood comes with new freedom, responsibility, and decisions that shape one’s future. For many young Rwandans, especially those beginning...

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

by radiotv10
09/12/2025
0

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bakorera mu mujyi wa Gisenyi, binubira ikibazo cyo kutagira parking, bigatuma amagare yabo ahora mu...

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y'amazi meza anyura mu Mudugudu...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

IZIHERUKA

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu
FOOTBALL

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

09/12/2025
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Imodoka yatobotse ipine irenga umuhanda igonga abarimo umubyeyi wari ufite impinja ebyiri

Musanze: Imodoka yatobotse ipine irenga umuhanda igonga abarimo umubyeyi wari ufite impinja ebyiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.