Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe batangiye gukora ibizamini by’akazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Izindi Nkuru

Abarimu batsinze ikizamini cyanditse barenga 80% by’abagikoze, kikaba cyarakozwe ku buryo bw’iya kure ‘online’ ku wa Gatatu no ku wa Kane w’iki cyumweru (17-18 Kanama 2022).
Umunyamabanga uhoraho muri Leta ya Zimbabwe, ushinzwe abakozi ba Leta n’imibereho myiza, Simon Masanga, yavuze ko Zimbabwe yishimiye uko iyo gahunda yo gutanga akazi irimo kugenda.
Masanga aganira n’ikinyamakuru cy’aho muri Zimbabwe ‘Herald newspaper’ yagize ati “Dufite abarimu ahitwa i Gweru Bulawayo Masvingo, Chinhoyi ndetse n’i Harare, kandi hose gahunda y’ibizamini yagenze neza”.
Ati “Twanyuze mu bakandida bose, ariko urugero batsinzeho ruratangaje. Abasaga 80% ni bo bazajya mu kizamini cyo mu buryo bwo kuvuga, kizakorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.”
Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Masanga yagize ati “Mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2022, ari bwo duteganya kuzabona amanota ya nyuma, hagakurikiraho gusuzuma ibijyanye n’ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima muri Zimbabwe, nyuma y’aho hazakurikiraho ibyo kujya mu Rwanda. Gusa abarimu bazabanza kujya mu mahugurwa i Harare mbere yo kugenda”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Karake Charles, yagize ati “Twari dutegereje abarimu bagera kuri 324 none abakoze ibizamini ni 260 gusa. Amasezerano dufitanye na Guverinoma ya Zimbabwe, arafunguye ku buryo tuzasubira gushaka abandi barimu”.
Ku itariki 23 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’imibereho myiza muri Zimbabwe, zasinyanye amasezereno y’ubufatanye ‘Memorandum’ yo guhana abakozi mu bijyanye n’uburezi.
U Rwanda rwasabye abarimu baturuka muri Zimbabwe kugira ngo ruzibe icyuho, kijyanye n’ubumenyi n’inzitizi mu by’indimi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru