Ingabo za Uganda ziravugwaho gutwika inkambi y’impunzi z’Abanye-Congo zikabashushubikanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inkambi icumbitsemo impunzi z’Abanye-Congo bahunze imirwano ya FARDC na M23 bakerekeza muri Uganda, iravugwaho gutwikwa n’igisirikare cya Uganda, kibasaba gusubira mu mujyi wa Bunagana.

Bamwe mu Banye-Congo bo mu Mujyi wa Bunagana bahunze imirwano ya FARDC na M23, berecyeje mu Gihugu cya Uganda gihana imbibi n’uyu mujyi wo muri DRCongo.

Izindi Nkuru

Bahise bahinira hafi bahita baca ingando mu gace ka Kisoro gaherereye hafi y’umupaka uhuza ibi Bihugu byombi batanabisabye ubuyobozi muri Uganda.

Minisiteri y’Impunzi muri Uganda, ivuga ko ibyakozwe n’izi mpunzi z’Abanye-Congo, binyuranyije n’amategeko, kuko batigeze baka ubuhungiro ndetse bagakambika hafi y’Igihgu cyabo bari bahunze.

Iyi Minisiteri yasabye inzego z’umutekano muri aka gace kwirukana izi mpunzi zigasubira aho zaturutse cyangwa zikajyanwa mu nkambi z’impunzi zemewe.

Hari n’amakuru avuga ko abasirikare ba Uganda bagiye muri iyi nkambi, bakayitwika mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022.

Izi mpunzi ziri gusabwa gusubira mu mujyi wa Bunagana, mu gihe zifite ubwoba bwo kujya mu gace kari kugenzurwa n’umutwe wa Bunagana kuko inzego za Leta zabateye ubwoba ko abemeye kuba muri aka gace, bazafatwa nk’abashyigikiye uyu mutwe.

Gusa uyu mutwe wa M23 wo ugiye kuzuza amezi atatu ugenzura uyu mujyi wa Bunaga uhana imbibi na Uganda, wasabye Abanye-Congo, bahunze gutahuka bakaza kuko muri uyu mujyi ibintu ari amahoro.

Bamwe mu bari bahunze, baranahungutse ku bushake, basubizwa mu ngo zabo aho ubu batekanye.

Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana tariki 12 Kamena 2022, kuva icyo gihe urawugenzura ndetse wakomeje kubwira Leta ya Kinshasa n’amahanga ko udafite kurekura uyu mujyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru