• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhanga yagaragaje ibimenyetso bitamaza umukobwa wa Rusesabagina ko yabeshyeye u Rwanda kumuneka

radiotv10by radiotv10
09/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuhanga yagaragaje ibimenyetso bitamaza umukobwa wa Rusesabagina ko yabeshyeye u Rwanda kumuneka

Carine Kanimba ubwo yari mu Nteko ayihamiriza ko u Rwanda rwamunetse

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamerika w’umuhanga mu by’ikoranabuhanga, yasobanuye ko ibyatangajwe ko umukobwa wa Paul Rusesabagina yanetswe n’u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Pegasus, ari ikinyoma, anagaragaza ibimenyetso.

Tariki 27 Nyakanga 2022, Carine Kanimba yitabye Komisiyo ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, ayihamiriza ko u Rwanda rwamunetse rukoresheje Pegasus.

Inzobere mu by’ikoranabuhanga, Jonathan Boyd Scott yashyize hanze inyandiko itanga ibisobanuro ku bivugwa ko uyu mukobwa wa Rusesabagina yumvirijwe kuri telefone ye hakoreshejwe iri koranabuhanga rihambaye.

Iyi nyandiko ya Jonathan Boyd Scott yageneye Umusenateri Ted Cruz uhagarariye Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, igira iti “Nyuma y’iperereza ku bimenyetso byeretswe Komisiyo ishinzwe Iperereza bitanzwe na Amnesty International na The Citizen Lab byerekeye telefone yinjiriwe ya Carine Kanimba, natahuye ko iyinjirirwa ridashoboka.”

Iyi nzobere ikomeza ivuga ko “bidashoboka ko iPhone yari kwinjirirwa muri Gashyantare 2021 kuko yakoresha iOS ya 14.6. iOS ya 14.6 yakoreshejwe kugeza tariki 24 Gicursi 2021.”

Akomeza avuga ko ikigo Citizen Lab n’Umuryango wa Amnesty International batanze ibimenyetso binyuranye n’ukuri bigatuma ibyavuye muri ririya perereza biza bidashingiye ku kuri.

Avuga ko ibyavuye muri iri perereza ryakozwe n’ikigo gisinzwe ubushakashatsi mu by’umutekano wa telefone cya ZecOps muri Nyakanga 202, byagendeye kuri kode igaragaza ko iryo yumviriza ryifashishije Pegasus ryabayeho ariko “ku bimenyetso bya Kanimba ntabwo ari iby’ukuri, kandi nta tangazo ryatangajwe ry’ibyo bimenyetso byacuzwe.”

Uyu muhanga avuga ko uyu mukobwa wa Rusesabagina wagendeye kuri ibyo bimenyetso by’ibicurano agahura n’abayobozi muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America ndetse agahabwa n’ubufasha.

Ati “Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America n’Ikigo cy’Abanyamerika gisinzwe abasora cyahaye ubufasha bw’umutekano Kanimba bagendeye ku makuru y’ibinyoma yatanzwe na Kanimba ayakuye muri Amnesty International na Citizen Lab.”

Yasoje avuga ko ku bw’iyi mpamvu asaba ko hakorwa irindi perereza ry’ikoranabuhanga ku birego byacuzwe na Carine Kanimba na Citizen Lab.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Umugore wa Bunyoni yari yatangarije mu rusengero ko Imana igiye kubazamura ku rundi rwego

Next Post

Buri wese arifuza ko nziyamamaza- Trump ngo ntamuntu utakwishimira kugaruka muri ‘WhiteHouse’

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Buri wese arifuza ko nziyamamaza- Trump ngo ntamuntu utakwishimira kugaruka muri ‘WhiteHouse’

Buri wese arifuza ko nziyamamaza- Trump ngo ntamuntu utakwishimira kugaruka muri ‘WhiteHouse’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.