Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamporiki imbere y’Abacamanza ariko atashye ataburanye ku mpamvu yagaragarije Urukiko

radiotv10by radiotv10
16/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Bamporiki imbere y’Abacamanza ariko atashye ataburanye ku mpamvu yagaragarije Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwaka indonke, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yageze imbere y’Urukiko ngo aburanishwe ariko avuga ko atiteguye kuburana.

Bamporiki Edouard uburana adafungiye muri Gereza, yageze imbere y’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yambaye isuti n’ipantaro by’umukara ndetse n’ishati y’ibara ry’umweru.

Uyu munyapolitiki wakunze kugaragara cyane mu bijyanye n’umuco, yageze imbere y’Abacamanza, agaragaza kububaha cyane, akanyuzamo agahuza amaboko agaragaza uguca bugufi.

Saa mbiri n’igice zuzuye zo muri iki gitondo, Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, nkuko bisanzwe ibaza uregwa niba yiteguye kuburana, Bamporiki wari ku meza ahagararaho uregwa n’abamwunganira ari wenyine, avuga ko atiteguye kuko adafite umwunganizi mu mategeko.

Hon Bamporiki yavuze ko impamvu Umunyamategeko we atagaragaye mu rukiko ari uko Abanyamategeko uyu munsi bafite amatora.

Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda yemerera ukurikiranyweho icyaha kuburana yunganiwe mu gihe abyifuza ndetse ko adashobora kuburana atunganiwe mu gihe agaragaza ko yagize ubwo bushake bwo kugira umwunganizi ntaboneke atari ku bushake bwe.

Inteko y’Ubushinjacyaha ibajijwe icyo ivuga kuri izi nzitizi z’uregwa, yavuze ko kuba uregwa yaburana yunganiwe ari uburenganzira yemererwa n’amategeko bityo ko kuba atari kumwe n’Umunyamategeko we, ari inzitizi zifite ishingiro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kumva impande zombi, rwahise rusubika urubanza rurwimurira tariki 21 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Jado says:
    3 years ago

    Iyo titre ya Honorable bazarikureho kuko bigaragara nabi kumuntu wakoze icyaha

    Reply
  2. Djihadi says:
    3 years ago

    Nibamumanure, maze Ayo mabuno ye abashu bayadiribure.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 5 =

Previous Post

Twanze guhomba burundu Igihugu cyatwibarutse- Mme J.Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka

Next Post

Gutsindwa kenshi hari abo bivuna- FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’Amavubi

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gutsindwa kenshi hari abo bivuna- FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’Amavubi

Gutsindwa kenshi hari abo bivuna- FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.