Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahuye n’abayobozi banyuranye barimo Samantha Jane Power wigeze guhagararira USA mu Muryango w’Abibumbye ubu akaba ayobora USAID.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko Perezida Kagame yahuye na Samantha Power uyobora Umuryango w’Abanyamerika ushinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID).
Perezida Kagame na Samantha Power baganiriye ku gukomeza kongerera imbaraga ibikorwa nterankunga uyu muryango ufite mu Rwanda mu nzego zinyuranye zirimo Ubuzima n’Ubuhinzi.
Abandi bayobozi bahuye na Perezida Kagame, ni Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bitangaza ko Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat, baganiriye ku ngingo zinyuranye, zirimo ibibazo by’umutekano biri mu karere, iterambere ndetse no gukorera hamwe nka Afurika.
Perezida Kagame kandi yabonanye na Raymond Chambers usanzwe akora ibikorwa by’ubugiraneza bigamije kuzamura imibereho y’abaturage akaba na Ambasaderi w’Ingamba z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu gufasha urwego rw’ubuzima.
Umukuru w’u Rwanda na Raymond Chambers baganiriye mahirwe y’imikoranire ari mu nzego zinyuranye byumwihariko mu gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi.
Power wahuye na Perezida Kagame yigeze kuvuga ku Rwanda
Samantha Jane Power wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Muryango w’Abibumbye hagati ya 2013 na 2017, yakunze kugaruka ku Rwanda cyane aho yigeze kuvuga ko rwo ndetse n’Ibihugu bihana imbibi nk’u Burundi, Uganda na DRC; bitubahiriza ihame rya Demokarasi.
Mu ijambo yavugiye mu Kanama gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi tariki 21 Werurwe 2016, Samantha Power yavuze ko Igihugu cye cya USA gishishikajwe no gukorana n’u Rwanda kubera intambwe cyariho gitera nyuma ya Jenoside, ariko ko ngo mu Rwanda “hari icyuho mu rubuga rwa politiki, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bw’abaturage n’Abanyamakuru ni bucye mu biganiro byerecyeye politiki.”
Icyo gihe uwari uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Eugene Richard Gasana yanyomoje ibyari byatangajwe na Samatha Power, amwibutsa kandi ko “nta bubasha afite ku Rwanda.”
Samantha Power usanzwe ari umunyamuryango w’ishyaka rya Democratic riri ku butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za America, uretse kuba yarabaye Ambasaderi w’iki Gihugu muri UN, yagiye agira imyanya inyuranye nko kuba yarabaye Umujyanama wa Barack Oboma ubwo yari akiri Umusenateri.
Yanagize imyanya itandukanye mu biro bya Perezida ku bwa Barack Oboma, aho yanavuye ajya kuba Ambasaderi wa USA muri UN, ubu akaba ari Umuyobozi wa USAID.
RADIOTV10