Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya

radiotv10by radiotv10
27/09/2022
in SIPORO
0
Impundu impundu: Amavubi U23 akoze ibitangaza atsinda 3-0 Libya
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 batsinze ikipe y’Igihugu ya Libya ibitego 3-0, ihita ikomeza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Abasore b’u Rwanda, bakoze aya mateka mu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye mu Karere ka Huye.

Mbere yuko uyu mukino utangira, benshi mu Banyarwanda bari bafatiye iry’iburyo aba basore b’u Rwanda ariko nanone icyizere ari gicye kuko bari babanje gutsindwa ibitego 4-1 mu mukino wabanjije wabereye muri Libya mu cyumweru gishize.

Abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda, batangiye uyu mukino bataka bigaragara ko bashaka igitego mu minota ya mbere ndetse biza kubahira kuko ku munota wa 38′ Niyigena Clement yari yamaze guhindukiza umunyezamu wa Libya.

Abasore b’u Rwanda bakomeje kotsa igitutu aba Libya, bagaragaza ishyaka ryo gushaka gukuramo iki kinyuranyo cy’ibitego ndetse ku munota wa 53′ baza kugaragaza ko bishobora kuko kuri uyu munota babonye igitego cya kabiri cyatsinzwe

Ku munota wa 72′ u Rwanda rwabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Ishimwe Anicet wakomeje kuzonga ba myugariro ba Libya, ihabwa Rudasingwa Prince wahise aboneza mu ncundura ateye ishoti rya ‘reka ngucange’ cyangwa ou ‘vas tu’ bihita bituma u Rwanda rwizera ko rusezereye Libya.

Abasore b’u Rwanda bakomeje kurinda izamu ryabo kugira ngo ibyo bari bamaze kubaka bidasenyuka, ndetse intego iba impamo, umusifuzi aza guhuha mu ifirimbi ibitego ari 3-0 bituma u Rwanda rugira ibitego 4-4 Libya ariko kuko rwatsinze igitego kimwe hanze, ruhita rukomeza aho rugomba kuzahura na Mali.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Next Post

Perezida Ruto yayoboye Inama y’Abaminisitiri ya mbere ayitangizanya isengesho yitereye

Related Posts

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23
AMAHANGA

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

16/12/2025
Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ruto yayoboye Inama y’Abaminisitiri ya mbere ayitangizanya isengesho yitereye

Perezida Ruto yayoboye Inama y’Abaminisitiri ya mbere ayitangizanya isengesho yitereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.