Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 batsinze ikipe y’Igihugu ya Libya ibitego 3-0, ihita ikomeza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.
Abasore b’u Rwanda, bakoze aya mateka mu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye mu Karere ka Huye.
Mbere yuko uyu mukino utangira, benshi mu Banyarwanda bari bafatiye iry’iburyo aba basore b’u Rwanda ariko nanone icyizere ari gicye kuko bari babanje gutsindwa ibitego 4-1 mu mukino wabanjije wabereye muri Libya mu cyumweru gishize.
Abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda, batangiye uyu mukino bataka bigaragara ko bashaka igitego mu minota ya mbere ndetse biza kubahira kuko ku munota wa 38′ Niyigena Clement yari yamaze guhindukiza umunyezamu wa Libya.
Abasore b’u Rwanda bakomeje kotsa igitutu aba Libya, bagaragaza ishyaka ryo gushaka gukuramo iki kinyuranyo cy’ibitego ndetse ku munota wa 53′ baza kugaragaza ko bishobora kuko kuri uyu munota babonye igitego cya kabiri cyatsinzwe
Ku munota wa 72′ u Rwanda rwabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Ishimwe Anicet wakomeje kuzonga ba myugariro ba Libya, ihabwa Rudasingwa Prince wahise aboneza mu ncundura ateye ishoti rya ‘reka ngucange’ cyangwa ou ‘vas tu’ bihita bituma u Rwanda rwizera ko rusezereye Libya.
Abasore b’u Rwanda bakomeje kurinda izamu ryabo kugira ngo ibyo bari bamaze kubaka bidasenyuka, ndetse intego iba impamo, umusifuzi aza guhuha mu ifirimbi ibitego ari 3-0 bituma u Rwanda rugira ibitego 4-4 Libya ariko kuko rwatsinze igitego kimwe hanze, ruhita rukomeza aho rugomba kuzahura na Mali.
RADIOTV10