Wednesday, June 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati “Ndabona ntazagera ku ntego”

radiotv10by radiotv10
29/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati “Ndabona ntazagera ku ntego”
Share on FacebookShare on Twitter

Mvukiyehe Juvenal wujuje imyaka ibiri ari Perezida wa Kiyovu Sports, yanditse asaba kwegura ku mwanya wo kuyobora iyi kipe yajemo muri 2020 ayizeza ko muri uwo mwaka ayihesha igikombe cya shampiyona.

Tariki 27 Nzeri 2020, Mvukiyehe Juvenal yari yatorewe kuyobora Kiyovu Sports, atsinze ku majwi 100% dore ko yari n’umukandida rukumbi.

Icyo gihe yiyamariza kuyobora iyi kipe, yari yayizeje kuyiha ibishoboka byose ku buryo yagombaga kwegukana igikombe cya shampiyona y’uwo mwaka.

Muri uwo mwaka w’imikino, Kiyovu Sports ni imwe mu makipe itarahiriwe kuko yatsinzwe imikino myinshi mu gihe yari yaraguze abakinnyi benshi bakomeye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, nyuma y’imyaka ibiri yuzuye, Mukiyehe Juvenal ari Perezida wa Kiyovu, yandikiye Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, yegura kuri uyu mwanya.

Yatangiye iyi baruwa avuga ko yeguye ku bw’impamvu ze bwite “no ku mpamvu yindi yuko mbona ntazagera ku ntego nari niyemeje, bityo nkaba mbikoze kugira ngo mu nteko rusange iteganyijwe ku wa 01/10/2022 mube mwabigeza mu nteko rusange hashakwe abandi bafata uwo mwanya.”

Mvukiyehe yasoje iyi baruwa ye avuga ko yiteguye kuzamara amezi abiri amenyereza uzamusimbura ndetse ko azamufasha kugira ngo iyi kipe ikomeze gutera imbere.

Uyu munyemari Mvukiyehe, wabaye Perezida wa Kiyovu bitavugwaho rumwe n’abari basanzwe baba hafi iyi kipe, yakunze kuvuga ko ashaka ko iyi kipe ijya ku rwego rw’ubucuruzi cyane kurusha uko yaba iyo gutanga ibyishimo ku bayikunda.

Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, Kiyovu Sports yawusoje iri ku mwanya wa kabiri ikurikira APR FC yegukanye iki gikombe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + five =

Previous Post

Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR

Next Post

Rubavu: Hatahuwe ibisasu byari bitabye mu gace kigeze kubonekamo ibindi 50

Related Posts

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

by radiotv10
10/06/2025
0

Inkura z’umweru 70 zakiriwe n’u Rwanda zamaze kugezwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, zije mu mushinga wo gutuma iyi Pariki iba...

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

by radiotv10
10/06/2025
0

Uwahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, Tibor Nagy yatangaje ko kuba u Rwanda rwivanye...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
10/06/2025
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugurura agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta n’abafashwa na yo ku bw’amasezerano, arimo agiye gukorwa...

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

by radiotv10
10/06/2025
1

Umugabo wo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bikekwa ko yihekuye akica umugore we n’abana babo babiri, na...

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
10/06/2025
1

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza bavuga ko bahawe amatara y'imirasire y'izuba bayamaranye igihe gito...

IZIHERUKA

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika
MU RWANDA

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

by radiotv10
10/06/2025
0

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

10/06/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

10/06/2025
Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

10/06/2025
Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

10/06/2025
Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

10/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hatahuwe ibisasu byari bitabye mu gace kigeze kubonekamo ibindi 50

Rubavu: Hatahuwe ibisasu byari bitabye mu gace kigeze kubonekamo ibindi 50

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.