Minisitiri w’intebe wa Congo Brazza, Anatole collinet Makosso yavuze ko bagiye gukora ibishoboka bakagabanya imyenda iki gihugu gifite.
Mu ijambo riri mu nkuru ya African News avuga ko ibibazo bafite bijyanye n’ubukungu bijyanye n’ibiza bishingiye ku buzima batari biteguye birimo na COVID-19 bigatuma amadeni azamuka, avuga kandi ko ubu umwenda iki gihugu gifite bagendeye ku mibare y’umwaka wa 2020, amadeni angana na triyon 6 z’amasefa aya ubwayo ngo akaba anangana na 98% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, uyu mwenda bakaba bifuza ko bawugabanya nibura ukagera kuri 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Ibi minisitiri w’intebe abivuze nyuma yaho, Perezida w’igihugu cy’u Bushinwa yavuze ko Ubushinwa bwiteguye gufasha Congo Brazaville mu bikorwa by’iterambere na politiki mu biganiro na mugenzi we wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso bagiranye ku murongo wa Telefoni kuri uyu wa mbere.
Amakuru akaba avuga ko mu biganiro bagiranye harimo no gufasha Congo Brazavville kugabanya umwenda bafite binyuze mu mikoranire n’ikigega mpuzamahanga cy’imari cya IMF.