Abayobozi muri RURA barimo Umuyobozi Mukuru birukanywe kubera imyitarire idakwiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi batatu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), barimo uwari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo, birukanywe kubera imyitwarire n’imiyoborere bidakwiye.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyo kwirukana aba bayobozi, cyafashwe hashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo y’ 119.

Aba bayobozi birukanywe; ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RURA, Pealr Uwera wari umuyobozi ushinzwe imari ndetse na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’Ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru