Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda byavuzwe ko yahawe inshingano na M23 yagize icyo abivugaho

radiotv10by radiotv10
01/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Umunyarwanda byavuzwe ko yahawe inshingano na M23 yagize icyo abivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Uwavuzwe ko M23 yamugize Umuyobozi Mukuru wa Rutshuru, yabihakanye avuga ko n’inzira yerecyeza muri Congo atayizi ahubwo ko we asanzwe ari umwarimu wigisha mu mashuri y’incuke mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Inkuru zatambutse mu binyamakuru mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, zavugaga ko nyuma yuko M23 ifashe Rutshuru, yashyizeho umuyobozi w’iyi Teritwari ari we Wilson Ngarambe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yavugishije uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarore muri Kayonza, amuhakanira iby’ayo makuru, gusa avuga ko na we yabibonye.

Yagize ati “Nanjye ni ko nabibonye […] ifoto ni iyanjye ariko sinzi no muri Congo, nigisha hano ku Ruhuha.”

Wilson Ngarambe yavuze ko yiyambaje abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, akabibamenyesha akamubwira ati “Ku wa Mbere uzajye kuri RIB utange icyo kirego, bakurikirane uwo muntu wabikoze.”

Avuga ko ifoto ye bakoresheje, bashobora kuba bayikuye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba akeka ushobora kuba yabikoze.

Ati “Hari umusore ndi gukeka ubu yaranatorotse […] nagiye kubona mbona amazina ni ayanjye, ifoto yanjye ni yo, nibaza uburyo nageze aho muri Congo…”

Avuga ko uwo musore akeka ko yamutwerereye ubuyobozi bwa Rutshuru, yakoraga ku kigo cyegeranye n’icyo na we akoraho.

Ati “Ariko n’ejobundi bagiye kumufata ngo yateye umwana inda aratoroka ariko ni we nakekaga nanjye …Uwo muhanda sinawuzi kabisa [ujya muri DRCongo].”

Umukozi w’Ikinyamakuru Rwandatribune gikunze gutangaza inkuru zivuga kuri M23, yatangaje ko amazina y’uwo muntu wagizwe umuyobozi wa Rutshuru ari yo ariko koko bibeshye ku Ifoto.

Uyu mukozi w’iki kinyamakuru wemeza ko uwagizwe umuyobozi wa Rutshuru yitwa Ngarambe Wilson, yagize ati “Ikibazo cyabaye ni uko uwayirekuye yashyizeho ifoto y’uriya mugabo yari akuye kuri murandasi kandi uvugwa atari we uri ku ifoto.”

Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya Politiki, Munyarugerero Canisius, yahakanye aya makuru yavugaga ko uyu mutwe washyizeho umuyobozi wa Rutshuru ari we Ngarambe Wilson.

Umutwe wa M23 ukomeje kurwana intambara na FARDC, aho uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu igisirikare cy’Igihugu ndetse ukacyambura ibice bimwe ubu biri kugenzurwa n’uyu mutwe birimo na Rutshuru.

RADIOTV10

Comments 2

  1. IMANZI TV Fabien says:
    3 years ago

    Kabarore SI kayonza brother

    Reply
  2. Clauzu says:
    3 years ago

    Ubu uyu RIB ishaka, yabonye uwo muyobozi M23 yashyizeho yitiranwa nuyu mugenzi we aba azanye byabindi byo gukina none dore bimvuvuriye mo icyaha

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − five =

Previous Post

Hamenyekanye impamvu Congo yahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda ngo abe avuye ku butaka bwayo

Next Post

Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

Related Posts

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

IZIHERUKA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze
MU RWANDA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.