Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abahanga mu bukungu barerekana ko ingengo y’imari ishingiye ku misoro idashoboka

radiotv10by radiotv10
28/06/2021
in MU RWANDA
0
Abahanga mu bukungu barerekana ko ingengo y’imari ishingiye ku misoro idashoboka
Share on FacebookShare on Twitter

N’ubwo guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko 33.1% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 agomba kuva mumisoro, abahanga mubukungu bavuga ko bitazashoboka. Ibi babishingira ingamba zo kurwanya covid19 zikomeje kubangamira imikorere. Ahubwo ngo n’imisoro yabonetse mumwaka ushize, na yo  ngo ishobora kutazaboneka.

Imibare ya goverinoma y’u Rwanda igaragaza ko miliyari 2,543.3 FRW, ni ukuvuga 67% bya miliyari 3,806.9 FRW, ari nayo ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/22, agomba kuva imbere mugihugu. Iyi mibare igatomora neza ko muri iyi 67%, miliyari 1,263.3 frw niyo agomba kuva mimisoro. Izi miliyari uzigereranije n’aya mafaranga yose yitezwe kuva imbere mugihugu, urasanga imisoro yihariye 48%. Ariko kungengo y’imari yose u Rwanda ruteganya gukoresha, iyi mibare itomora neza ko imisoro izaba ifite uruhare rwa 33.1%.

Ariko abahanga mubukungu bavuga uyu muhigo ugoye. Ahubwo basanga lea igomba gushyiraho ingamba zongera umubare w’abasora.

Umuhanga mu bukungu  Dr. Bihira Canisius agaruka kuri iyi ngingo yagize ati “ Mbona ko bikomeye, kubera ko nk’uko wabivugaga iki cyorezo cya covid19 cyadushyize mucyuho cyane. Nkumva bishobotse ntitwongere gusubira muri guma murugo, na guma mukarere ikavaho, nibwo abantu bakongera gukora. Mbese ibikorwa by’ubukungu byarahungabanye, kuburyo utakwizera imisoro yaboneka no kukigero yariho mbere y’uko covid iza.

“Dr. Bihira ashingiye ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya covid19, zirimo na guma murugo, ngo asanga imisoro aho kuzamuka ngo izagabanuka.

Ubwo herekanwaga ingengo y’imari ya 2021-2022, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagimana yavuze ko umwenda u Rwanda rwafashe mu mwaka ushize wa 2020-2021 ndetse n’uwo ruteganya gufata muri uyu wa 2021-2022 utaremerereye igihugu

N’ubwo iyi mibare igaragaza ko ijanisha ry’igice cy’amafaranga ava imbere mugihu giteganijwe kwiyongera, ugereranije n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021; muri uwo mwaka imisoro yari miliyari 1,605.7. ibi bikaba bingana na 49.4% bya milyari 3.245.7 FRW yakoreshejwe muri uyu mwaka unagana kumusozo. Ariko iyi misoro na yo yagabanutse kukigero cya 10%. Ibi byatewe n’ingaruka za covid19. Ibi byatumye igihugu kirambriza kunkunga n’inguzanyo z’amahanga kuko ziyongereyeho 30% ugereranije n’umwaka wa 2019/2020.

Ufashe imisoro yitezwe muri 2021/2022, ukayigereranya n’iyo muri 2020/21, urasanga izagabanukaho miliyari 42 frw. Icyakora ushingiye ku kuri iyi mibare, usanga inguzanyo n’inkunga z’amahanga byaragabanutseho miliyari 12.2 frw. Iyi mibare irerekana ko amafaranga ateganijwe kuva mugihugu Atari imisoro, niyo azatuma ingengo y’imari ya 2021/22 izamuka kukigero cya 9.7% ugereranije n’iyakoreshejwe muri 2020/21.

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Guma mu karere yatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka

Next Post

MINISANTE ivuga iki ku bantu bazira uburangare bw’abaganga ubuzima bukangirika?

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

by radiotv10
25/10/2025
0

Mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Karere ka Kicukiro, Hon. Edda Mukabagwiza wo mu Muryango Unity Club Intwararumuri, yibukije ko kugira ngo...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
25/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi,...

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MINISANTE ivuga iki ku bantu bazira uburangare bw’abaganga ubuzima bukangirika?

MINISANTE ivuga iki ku bantu bazira uburangare bw’abaganga ubuzima bukangirika?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.