Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle avuga ko umukino uzahuza iyi kipe na Kiyovu Sports, bawiteguye nkuko bitegura indi yose kuko icyo bashaka ari amanota atatu akomeza kubaganisha ku gikombe bifuza kwegukana.
Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na mucyeba wayo Kiyovu Sports, ni imwe mu nkuru zishyushye muri ruhago ziri kuvugwa muri iki cyumweru.
Kiyovu Sports izakira uyu mukino, iherutse no gushyira hanze ibiciro byo kuwinjiramo byanakangaranyije benshi kubera uburyo bihanitse, kuko itike ya macye ari 5 000 Frw mu gihe iya menshi ari 50 000 Frw.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hasakaye amashusho ya bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bari gukubura mu muhanda rwagati mu Biryogo ahakumiriwe imodoka, aho bakuburaga mu ibara ry’ubururu, bagira bati “Turabakubuye, basubire iwabo i Nyanza.”
Uyu mukino washyuhije imitwe benshi ku mpande zombi, bamwe barahigana ubutwari, barahira kuzawutsinda.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko kuri we uyu mukino awufata nk’indi yose kuko iyi kipe iri mu rugamba rwo kuzegukana igikombe cya Shampiyona kandi ko bifuza gutsinda imikino yose dore ko kuva shampiyona yatangira nta mukino baratsindwa.
Ati “Turi muri shampiyona, kuri buri kipe yose twahura amanota arangana. Twiteguye nkuko tugenda twitegura n’indi nkuko tuzategura n’indi.”
Jean Fidèle akomeza agira ati “Turifuza amanota atatu nkuko twayabonye kuri Sunrise, nkuko twifuza kuzayabona no ku zindi zikurikira.”
Avuga ko ikipe ye iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona bityo ko ikeneye gukomeza kuruyobora kandi ko no kuri uyu mukino izahura na Kiyovu Sports, bagomba kuzayararana.
Ati “Uyu mukino sinywutegura bitandukanye nkuko ntigura indi kuko ni amanota atatu dushaka.”
RADIOTV10