Umuhanzi mu njyana na Hip-Hop, Hakizimana Amani wamamaye mu muziki nka AMAG- THE BLACK umaze iminsi atavuga rumwe na Mico The Best, avuga ko nta rwango bafitanye kuko ngo mu minsi ya vuba bazashyira hanze indirimbo baririmbanyemo kandi ibyo yavuze ku ndirimbo “Amabiya” ya Mico atari ugushwana by’urwango.
Aganira na RadioTV10 mu kiganiro Zinduka, AMAG The Black yavuze ko ibitecyerezo yatanze ku ndirimbo za Mico The Best (Igare, Amabiya, Ikinamba) atari ukumwanga ahubwo ko biba ari ibitekerezo bye bwite nk’uko n’undi muntu yatanga igitecyerezo mu buryo busanzwe.
AMAG avuga ko muri iyi minsi hari indirimbo abahanzi bagenzi be bari gukora ariko ugasanga bararirimba ubutumwa bworeka urubyiruko babakangrira ubusambanyi n’ibindi bikorwa binyuranya n’umuco Nyarwanda.
“Ntabwo indirimbo ya Mico The Best nayikunze kandi ni uburenganzira bwanjye gutanga igitekerezo cy’uko mbona ibintu. Mico ni inshuti yanjye nta kibazo dufitanye. Ahubwo dufitanye indirimbo iri hafi gusohoka” AMAG
Umuhanzi AMAG The Black muri studio za RadioTV10
AMAG The Black avuga ko muri iyi minsi abakunzi b’umuziki bibeshya ko ayanga Bruce Melodie na Mico The Best ariko ngo siko biri ahubwo ko aba atabikunda ahubwo we ashaka ko abahanzi bahinduka bakajya baririmba indirimbo zidateza urujijo muri sosiyete Nyarwanda.
Muri iki kiganiro, AMAG The Black yavuze ko muri muzika y’iyi minsi harimo ruswa iteye ubwoba kugira ngo igihangano cyamamazwe n’abanyamakuru. Ibi ngo nibyo byatumye aririmba indirimbo yise “Inkebebe” kugira ngo afatanye na leta kurwanya iyi ruswa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ubwo umunyamakuru yari amubajije niba hari aho yaba yaratswe ruswa kugira ngo indirimbo ze zitezwe imbere, AMAG yavuze ko byabayeho yatswe ruswa n’umunyamakuru.
“Byabarabaye. Ruswa nayatswe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi. Ndumva abamuzi bamumenye.” AMAG.
AMAG The Black ahamya ko ruswa muri muzika yashinze imizi
AMAG The Black ashimangira ko indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni abibona ko ari inzira y’amaco y’inda abahanzi bafashe kugira ngo bashake inyungu nyamara birengagije ko ubutumwa bwazo bworeka sosiyete.