Abacuruza ibyuma bizwi nka ‘Ferabeto’ (fer à béton) mu Rwanda ndetse n’ababyubakisha, bamenyeshejwe ko ubwoko bw’ibi byuma bifite ubukomere buri munsi ya 500 MPa (500N/ mm2), bitemewe.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi RICA kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyo guhagarika ibi byuma bifite ubukomere buri munsi ya 500 MPa (500N/ mm2) gitangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo nyuma yuko iri tangazo rigiriye hanze, icyakora abagifite ibi byuma bakaba bahawe amahirwe.
Rikomeza rivuga ko abantu barebwa n’iki cyemezo barimo abatumiza ibi byuma mu mahanda, ababikora n’ababikoresha ko “bahawe amezi atandatu kugira ngo babe bamaze gukoresha ibyo byuma basanganywe mu bubiko bwabo.”
Rikongera riti “Uretse abamaze kwishyura ibyo batumije kandi babifitiye gihamya cya banki bakoresha, nya muntu wemerewe gutumiza mu mahanga/kwishyura ibindi byuma bifite ubukomere bwavuzwe adafite uruhushya nyumo y’aho iri tangazo rishyiriweho umukono.”
RADIOTV10