Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impamvu RDF yajyanye abahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda aharasiwe umusirikare wa FADRC

radiotv10by radiotv10
22/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Impamvu RDF yajyanye abahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda aharasiwe umusirikare wa FADRC
Share on FacebookShare on Twitter

Abahagarariye inyungu z’Ingabo muri za Ambasade z’Ibihugu byabo mu Rwanda, bajyanywe aharasiwe umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Karere ka Rubavu, basobanurirwa uko byose byagenze nyuma yuko babisabye bakanifuza kubibazaho ibibazo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko iki gikorwa cyo gusobanurira abahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda (Defences Attachés), cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 nyuma y’umunsi umwe uyu musirikare wa Congo arasiwe mu Rwanda.

Uyu musirikare yarashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 ahagana saa saba ubwo yambukaga ku mupaka wa Petite Barrière mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaza arasa ku basirikare ba RDF muri Mbugangari, na we agahita araswa akahasiga ubuzima.

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko iki gikorwa cyo kujyana abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda ahabereye kiriya gikorwa, cyateguwe na RDF nyuma yuko babyisabiye ubwabo kugira ngo bajye kwirebera uko byagenze ndetse banabibazeho ibibazo.

Ubwo bageraga i Rubavu, bakiriwe n’umuyobozi wa Diviziyo ya 3 ya RDF, Brig Gen Andrew Nyamvumba wahise aberecyeza Mbugangari muri metero nke uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, beretswe uko uriya musirikare warashwe yambutse umupaka akaza arasa agambiriye kwivugana abasirikare b’u Rwanda bari mu minara yabo ibiri ukiva ku mupaka. Abasirikare ba RDF bagahita bamusubiza bakamwivugana mbere yuko na we agira uwo yica.

Brig Gen Karuretwa agaruka ku cyatumye habaho uru ruzinduko rwo kujya kwereka aba basirikare iby’iki kibazo, yagize ati “Abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo bifuzaga kumva ubwoko bw’umwuka uhari ukomeje gutuma habaho ibibazo nk’ibi, kuko iki cyabayeho si ku nshuro ya mbere, abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo baje kwirebera uko byifashe.”

Brig Gen Karuretwa yakomeje avuga ko aba basirikare bamaze igihe baganira kuri uyu mwuka ukomeje gutuma abasirikare ba DRC bambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakagaba ibitero bidafite ishingiro. Ati “Turasaba DRC guhagarika ibi bikorwa by’ubushotoranyi.”

Yavuze kandi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabanje guhakana ko uwarashwe atari umusirikare wayo ariko ko nyuma yaje kubyemera nyuma yuko hagaragajwe ibimenyetso simusiga.

Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare byambukiranya imipaka mu karere EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) ryagaragarijwe rinakusanya ibimenyetso byose ndetse hari gutegurwa uko umurambo w’uyu musirikare washyikirizwa DRC.

Gen Patrick Karuretwa yabasobanuriye imiterere y’iki kibazo
RDF yagaragaje uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nzarubara Emmanuel says:
    3 years ago

    Congo Imenye Ko u Rwanda Rurinzwe, Asante TV10.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 9 =

Previous Post

Cristiano yaciye akandi gahigo gakozwe n’umuntu wa mbere ku Isi

Next Post

Kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda- Perezida Ndayishimiye

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda- Perezida Ndayishimiye

Kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda- Perezida Ndayishimiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.