Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu 10 n’umukobwa 1 harakekwa icyo yabashukishaga

radiotv10by radiotv10
23/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 32 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, nyuma yo gukekwaho gusambanya abana 11 barimo 10 b’abahungu n’umukobwa umwe mu gihe cy’ukwezi kumwe, aho bikekwa ko yabanzaga kubaha impano zitandukanye no kubereka film z’urukozasoni.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko yatawe muri yombi tariki 20 Ugushyingo 2022, afatiwe mu Mudugudu wa Barija B mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko akekwaho gusambanya abana 11 barimo abahungu 10 n’uw’umukobwa umwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu na 14.

Aba bana akekwaho gusambanya mu bihe bitandukanye bose muri uku kwezi k’Ugushyingo, Ubugenzacyaha buvuga ko yabashukishaga ubuhendana, akabagurira utuntu two kurya no kunywa, ubundi akabereka film z’urukozasoni.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko bagomba gukurikirana abana babo ndetse bakabaganiriza kugira ngo niba hari n’ikintu kidasanzwe cyababayeho bakakimenya hakiri kare.

Yagize ati “Hari ibyo agomba kubabwira birinda ndetse niba hari n’icyamukorewe akaba yakimenya hakiri kare bito n’uwakoze icyo cyaha agakurikiranwa.”

Mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba irimo n’aka ka Nyagatare, haherutse gufatwa umusore w’imyaka 33 na we ukekwaho gusambanya abana b’abahungu icyenda (9) watawe muri yombi mu ntangiro z’Ukwakira 2022.

Uyu musore wo mu Murenge wa Kamabuye kandi yari yarafunguwe muri 2020 nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 12 yari yarakatiwe na bwo ahamijwe gusambanya umwana w’umukobwa.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 69/2019 RYO KU WA 08/11/2019 RIHINDURA ITEGEKO Nº 68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 4: Gusambanya umwana

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) asambanyije umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 3 =

Previous Post

Ndayishimiye yageze i Luanda mu biganiro bitegerejwemo Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu akoresha imvugo igezweho mu bato b’i Kigali

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu akoresha imvugo igezweho mu bato b’i Kigali

Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu akoresha imvugo igezweho mu bato b’i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.