Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yatanze ubutumwa bukomeye ku mutekano muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
16/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yatanze ubutumwa bukomeye ku mutekano muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko ntakuruhuka mu gihe cyose amahoro arambye ataraboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Evariste Ndayishimiye yabivuze nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na João Lourenço wa Angola, kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.

Ni ibiganiro byabaye nyuma y’ibyo ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, byahuje abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko ntibyitabirwe na Perezida Felix Tshisekedi nyamara byarigaga ku bibazo byugarije Igihugu cye.

Nyuma y’ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kane, Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko amahoro mu karere ari nyambere, bityo ko akwiye kuboneka uko byagenda kose.

Ati “Nta kuruhuka mu gihe cyose amahoro arambye ataraboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko we na bagenzi be; muri ibi biganiro byabahuje kuri uyu wa Kane bamenyesheje Perezida Felix Tshisekedi imyanzuro yafatiwe mu biganiro byari byabanje byahuje abakuru b’Ibihugu bya EAC we ntabyitabire. Ati “Kandi twizeye ko M23 itangira gushyira intwaro hasi.”

Ibi biganiro byombi byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na Leta Zunze Ubumwe za America, byaje bikurikira ibyabereye i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022, byafatiwemo imyanzuro ikarishye isaba M23 gusubira mu birindiro byayo, ndetse hatangwa n’igihe igomba kuba yatangiye kubishyira mu bikorwa.

Iyi nama y’i Luanda bamwe bavuga ko yatanze umusaruro kuko umutwe wa M23 igihe wari wahawe wakoze igisa no gutangira kubahiriza ibyo wasabwe kuko mbere yuko amasaha yari yahawe agera, washyize hanze itangazo rivuga ko wemeye guhagarika imirwano.

Uyu mutwe kandi nyuma y’iminsi micye wanashyize hanze irindi tangazo rivuga ko wemeye gutangira kuva mu bice wafashe, ariko ugaragaza ibyo wifuza bikwiye kubahirizwa mbere yo kugira ngo abarwanyi b’uyu mutwe bashyire mu bikorwa iki cyemezo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nkusi says:
    3 years ago

    Kuki bashaka ko hashyirwa intwaro hasi kdi batitaye kucyatumye bafata intwaro,bacahejuru icyo bagahereyeho.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 9 =

Previous Post

Hatahuwe uburyo umugore yakoreshejwe mu bujura bwa moto

Next Post

Havuzwe ibihano bishobora guhabwa Abanyarwanda bafatanywe amahembe y’inzovu ya 500.000Frw

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe ibihano bishobora guhabwa Abanyarwanda bafatanywe amahembe y’inzovu ya 500.000Frw

Havuzwe ibihano bishobora guhabwa Abanyarwanda bafatanywe amahembe y’inzovu ya 500.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.