Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Urujijo ku mwana w’imyaka 13 wasambanyije uw’ibiri ubu akaba yidegembya

radiotv10by radiotv10
22/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rubavu: Urujijo ku mwana w’imyaka 13 wasambanyije uw’ibiri ubu akaba yidegembya
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere Rubavu, uratabaza nyuma yuko umwana wabo w’imyaka ibiri asambanyijwe n’uw’imyaka 13 wo mu baturanyi ariko Ubugenzacyaha bukavuga ko budashobora kumukurikirana kuko uyu wasambanyije undi ataruzuza imyaka y’ubukure.

Uyu muryango wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, wabwiye RADIOTV10 ko uri mu gahinda gakomeye ko kuba umwana wabo w’imyaka ibiri yarasambanyijwe n’uwo mu baturanyi tariki 04 Ukuboza 2022.

Bavuga ko kuri iyi tariki bahamagawe n’abaturanyi bababwira ko umwana wabo yasambanyijwe, baza bagasanga umwana wabo bamujyanye kwa muganga.

Umubyeyi w’uyu mwana [Se] yagize ati “Twasanze umwana bamujyanye i Nyakiriba bahita bamuha transfer yo kujya i Gisenyi bamujyana kuri One Stop Center.”

Undi mubyeyi w’uyu mwana [Nyina] avuga ko kuba umwana wabo yarasambanyijwe byatangiye kumugiraho ingaruka, ati “Byarambabaje cyane kugeza na n’izi saaha iyo gatangiye kwikoramo n’urutoki uba usanga kari kugenda kari gutandaraza.”

Aba babyeyi bavuga ko ikibashengura kurusha ibindi ari ukuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaranze gukurikirana uyu mwana wabononeye umwana, rukavuga ko na we akiri umwana atakurikiranwa mu nzego.

Se w’uyu mwana yagize ati “RIB yarambwiye ngo umwana w’imyaka 13 ntabwo yahanwa, ngo nimbyihorere ngo nta tegeko na rimwe rimuhana. Ndifuza ko yahanwa kuko si we wenyine amaze gufata, ngo amaze gufata abandi babiri ngo asigaje n’undi umwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko abona hari ikibyihishe inyuma gituma uyu mwana adakurikiranwa na RIB, ati “Nyina yirirwa anyidoga hejuru ngo yashatse kumpa amafaranga ngo ndayanga […] mbona wagira ngo yaranguze.”

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango usanzwe ari no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, yavuze ko yahageze iki kibazo kikimara kuba.

Ati “Uwo mwana twarabiganiriye, avuga ko yabikoze rwose, bakimara kumumpa ndavuga nti ‘ibi birarenze ni umwana muto, aho nabashyikiriza ni kwa muganga’. Mbajyana kwa muganga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monique yabwiye RADIOTV10 ko ubufasha bw’ibanze bwose bwagombaga guhabwa uriya mwana yabuhawe.

Ati “Cyakora ubwo twakongera tukamusura tukamenya ibindi yaba yifuza gukorerwa na byo tukabikoraho.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwarekuye uwo mwana, bitari mu bubasha bw’inzego z’ibanze ahubwo ko RIB “yamurekuye ishobora kuba ifite ibindi yashingiyeho.”

Abaturanyi b’iyi miryango yombi, bo bavuga ko uyu mwana wasambanyije undi, yari akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco kuko ejo cyangwa ejobundi azasambanya n’abana babo.

Umunyamategeko wagiranye ikiganiro na RADIOTV10 yavuze ko ubusanzwe itegeko riteganya ko umwana utaruzuza imyaka 14 ukoze icyaha, hatabaho uburyozwacyaha ariko ko abafite hagati y’imyaka 14 na 18 bashobora kuryozwa icyaha na bo ariko bakaba badashobora guhabwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu kandi ko bagororerwa muri Gereza yabagenewe.

Uyu munyamategeko yavuze ko nko kuri iki kibazo cy’uyu mwana w’i Rubavu, hashoboraga gufatwa icyemezo cyo kumuhungisha umuryango mugari ku nyungu zo kumurinda no gukumira ko yakora ikindi cyaha, ku buryo inzego z’ibanze zashobora kumujyana mu kigo cy’igororamuco.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − fifteen =

Previous Post

Nyuma yo kudabagiza Abaturarwanda mu cy’Isi DSTv yapfunduye akandi gaseke

Next Post

Uko Urukiko rwakiranuye iby’umukobwa wafashwe aryamanye n’umwana w’umuhungu akisobanura ko bakundana

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Urukiko rwakiranuye iby’umukobwa wafashwe aryamanye n’umwana w’umuhungu akisobanura ko bakundana

Uko Urukiko rwakiranuye iby’umukobwa wafashwe aryamanye n’umwana w’umuhungu akisobanura ko bakundana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.