Rubavu: Urujijo ku mwana w’imyaka 13 wasambanyije uw’ibiri ubu akaba yidegembya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere Rubavu, uratabaza nyuma yuko umwana wabo w’imyaka ibiri asambanyijwe n’uw’imyaka 13 wo mu baturanyi ariko Ubugenzacyaha bukavuga ko budashobora kumukurikirana kuko uyu wasambanyije undi ataruzuza imyaka y’ubukure.

Uyu muryango wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, wabwiye RADIOTV10 ko uri mu gahinda gakomeye ko kuba umwana wabo w’imyaka ibiri yarasambanyijwe n’uwo mu baturanyi tariki 04 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Bavuga ko kuri iyi tariki bahamagawe n’abaturanyi bababwira ko umwana wabo yasambanyijwe, baza bagasanga umwana wabo bamujyanye kwa muganga.

Umubyeyi w’uyu mwana [Se] yagize ati “Twasanze umwana bamujyanye i Nyakiriba bahita bamuha transfer yo kujya i Gisenyi bamujyana kuri One Stop Center.”

Undi mubyeyi w’uyu mwana [Nyina] avuga ko kuba umwana wabo yarasambanyijwe byatangiye kumugiraho ingaruka, ati “Byarambabaje cyane kugeza na n’izi saaha iyo gatangiye kwikoramo n’urutoki uba usanga kari kugenda kari gutandaraza.”

Aba babyeyi bavuga ko ikibashengura kurusha ibindi ari ukuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaranze gukurikirana uyu mwana wabononeye umwana, rukavuga ko na we akiri umwana atakurikiranwa mu nzego.

Se w’uyu mwana yagize ati “RIB yarambwiye ngo umwana w’imyaka 13 ntabwo yahanwa, ngo nimbyihorere ngo nta tegeko na rimwe rimuhana. Ndifuza ko yahanwa kuko si we wenyine amaze gufata, ngo amaze gufata abandi babiri ngo asigaje n’undi umwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko abona hari ikibyihishe inyuma gituma uyu mwana adakurikiranwa na RIB, ati “Nyina yirirwa anyidoga hejuru ngo yashatse kumpa amafaranga ngo ndayanga […] mbona wagira ngo yaranguze.”

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango usanzwe ari no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, yavuze ko yahageze iki kibazo kikimara kuba.

Ati “Uwo mwana twarabiganiriye, avuga ko yabikoze rwose, bakimara kumumpa ndavuga nti ‘ibi birarenze ni umwana muto, aho nabashyikiriza ni kwa muganga’. Mbajyana kwa muganga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monique yabwiye RADIOTV10 ko ubufasha bw’ibanze bwose bwagombaga guhabwa uriya mwana yabuhawe.

Ati “Cyakora ubwo twakongera tukamusura tukamenya ibindi yaba yifuza gukorerwa na byo tukabikoraho.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwarekuye uwo mwana, bitari mu bubasha bw’inzego z’ibanze ahubwo ko RIB “yamurekuye ishobora kuba ifite ibindi yashingiyeho.”

Abaturanyi b’iyi miryango yombi, bo bavuga ko uyu mwana wasambanyije undi, yari akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco kuko ejo cyangwa ejobundi azasambanya n’abana babo.

Umunyamategeko wagiranye ikiganiro na RADIOTV10 yavuze ko ubusanzwe itegeko riteganya ko umwana utaruzuza imyaka 14 ukoze icyaha, hatabaho uburyozwacyaha ariko ko abafite hagati y’imyaka 14 na 18 bashobora kuryozwa icyaha na bo ariko bakaba badashobora guhabwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu kandi ko bagororerwa muri Gereza yabagenewe.

Uyu munyamategeko yavuze ko nko kuri iki kibazo cy’uyu mwana w’i Rubavu, hashoboraga gufatwa icyemezo cyo kumuhungisha umuryango mugari ku nyungu zo kumurinda no gukumira ko yakora ikindi cyaha, ku buryo inzego z’ibanze zashobora kumujyana mu kigo cy’igororamuco.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru