Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare 127 bafite ubumenyi mu gucuranga no gusurutsa abantu mu birori, ibizwi nk’akarasisi, bari bamaze umwaka umwe mu mahugurwa y’ibyiciro binyuranye mu bya muzika.
Mu mihango ikomeye nko kwakira indahiro z’abayobozi bakuru, kwakira abayobozi bakuru bagenderera u Rwanda, mu birori birimo nko kwizihiza Kwibohora k’u Rwanda, hagaragara itsinda rya gisirikare risusurutsa ababyitabira, mu ncurango zinogeye amatwi ndetse n’akarasisi karyoheye amaso,
Abacuranga muri ibi birori, ni abagize itsinda rya gisirikare rizwi nka Military Bandt, baba basanzwe ari abasirikare babihuguriwe bagahabwa ubumenyi mu bya muzika.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwakoze umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare 127 barangije mu bumenyi bwo muri uru rwego rwo gucuranga.
Abarangije, bahawe ubumenyi mu byiciro by’amasomo binyuranye nka Basic Music Course, Drum Major’s Course na Ceremonial Drills ndetse Duties Instructors Course.
Ni amahugurwa yateguwe n’itsinda rya RDF rizwi nka Military Band Regiment, akaba yasojwe nyuma y’umwaka umwe.
Uyu muhango wo guha impamyabushobozi aba basirikare, wabereye mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe Major Gen Augustin Turagara, yayoboye uyu muhango wo guha impamyabushobozi aba basirikare mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF.
Major Gen Augustin Turagara yashimiye abasoje aya mahugurwa, abasaba ko ubumenyi bahawe muri iki gihe cy’umwaka, bazarushaho kubukoresha neza mu kuzuza inshingano zabo n’iz’Igihugu.
RADIOTV10