Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Indi mpanuka y’ikamyo yakangaranyije abayibonye

radiotv10by radiotv10
16/01/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Indi mpanuka y’ikamyo yakangaranyije abayibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo yari ipakiye itaka, bikekwa ko yabuze feri ubundi ikagenda igonga ibyo yasangaga mu cyerekezo yari irimo birimo n’indi modoka yangije cyane ndetse ikagwamo n’umwe mu bari bayirimo.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yabereye i Nduba, aho imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari ivuye gupakira itaka ahitwa i Gasanze, bikekwa ko yacitse feri ubundi igacuncumuka nta rutangira.

Iyi modoka yamanukaga mu muhanda ucuramye, yagonze ibyo yasangaga mu nzira byose, iza no gukubita imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 yari irimo abantu iyikubita iyihereye mu rubavu irangirika cyane ndetse umwe mu bari muri iyi modoka ari na we wahise ahasiga ubuzima.

Bamwe mu bari aha iyi mpanuka yabereye, bavuze ko yari iteye ubwoba kuko iyi kamyo bigaragara ko yari yacitse feri, ari bwo yakubitaga iyi modoka ya Rav 4.

Umwe mu baturage bari aha yagize ati “Yamanutse yiruka ibanza gukatira ziriya Howo, ihita ikubita iyi Rav 4, ni nk’aho ari yo yayifatiye feri, ubundi ihita ikubita igiti, na yo ihita yikagara iragwa.”

Aba baturage bavuga ko ari bo bakuyemo abantu bari muri iyi modoka ya Rav 4, bakibonera umwe w’umusaza wari urimo yitabye Imana mu gihe abandi b’ababyeyi bakomeretse bikabije.

Iyi mpanuka y’ikamyo ibaye mu gihe hamaze iminsi havugwa izindi mpanuka nk’izi z’amakamyo azwi nka Howo, akomeje gukora impanuka zihitana ubuzima bwa bamwe.

Yagonze Rav 4 irangirika cyane

Hahise habaho ubutabazi bwihuse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + three =

Previous Post

Burya si buno: ManUnited yisubije ikuzo imbere ya ManCity

Next Post

Arsenal ikomeje kwanikira amakipe bahanganiye igikombe yasuzuguye Tottenham iyitsindira iwabo

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Arsenal ikomeje kwanikira amakipe bahanganiye igikombe yasuzuguye Tottenham iyitsindira iwabo

Arsenal ikomeje kwanikira amakipe bahanganiye igikombe yasuzuguye Tottenham iyitsindira iwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.