Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umugabo we yari yafatiriwe mu kabari yabuze ubwishyu amwishyuriye amukorera icyababaje abaturage

radiotv10by radiotv10
25/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umugabo we yari yafatiriwe mu kabari yabuze ubwishyu amwishyuriye amukorera icyababaje abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bababajwe n’umugabo wituye umugore we kumukubita nyuma yuko aje kumwishyurira amafaranga yari yabuze agafatirwa mu kabari, akavuga ko yamuhoye kuba yamusuzuguje abandi bagabo.

Ibibazo by’amakimbirane hagati y’abashakanye mu baturage bikomeje kumvikana muri aka gace, aho Mudugudu wa Rubenga I mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe, hagaragaye ikibazo cy’umugabo wakubise umugore we amuhora ubusa.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ahabereye iki kibazo, agasanga abaturage bahuruye, yasanze uyu mubyeyi ari kurira ayo kwarika nyuma yo gukubitwa n’umugabo we.

Ati “Byabaye ngombwa ko mwishyurira maze kumwishyurira biba ngombwa ko avuga ko njye ndamusuzuguje mu bandi bagabo ngo ubwo ningende mpite mba indaya y’uriya mugabo upima inzoga.”

Uyu mubyeyi we yavuye mu rugo yumva ko agiye gukura umugabo we mu isoni aho kugira ngo abimushimire ahubwo aba ari we umukoza isoni amukubitira mu ruhame imbaga yose ireba.

Uyu mugabo wari waganjijwe na kamanyinya, ashinja umugore we ahubwo kuba yamukubitishije muri aka kabari. Ati “Ntabwo yaje kuntabara ahubwo yaje kundega.”

Nyamara abaturanyi bo bemeza ko uyu mugore yahohotewe kuko yaje kwishyurira uyu mugabo we wari wafatiriwe, avuye no mu murima yiriwe ahinga wenyine nyamara uyu mugabo yari yiriwe yinywera inzoga.

Umwe ati “Yamwishyuriye twabibonye ariko uyu mugabo yateje intambara, yashatse kumukubita igisheke mu mutwe kingana n’ingiga y’igiti, arangije amukubita urushyi.”

Aba baturage bavuga ko uyu muryango uhora mu ntonganya za buri munsi, ariko ko ikibazo ari umugabo udashobotse.

Undi muturage ati “Ahora atongana n’uyu mugore, kandi n’ahantu atuye birirwa bamuvuga umunsi ku munsi, nta mahoro ajya aha umugore we.”

Aba baturage bavuga ko iri ari ihohoterwa bityo ko inzego zikwiye kubyinjiramo hakiri kare kugira ngo hatazagira n’ikindi kibazo gikomeye kizavuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagara, Niyonsaba Aniceth yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugore yashatse no gufashwa kugira ngo umugabo we aryozwe ihohoterwa yamukoreye ariko akinangira.

Ati “Umugore twamubajije tuti ‘ko bigaragara wahohotewe uratanga ikirego, urabigenza gute?’ arahakana ngo we ntiyakwifungishiriza umugabo we ngo ibyabo barabyikemurira. Ngo njyewe rwose umugabo wanjye ndamuzi agira amahane…”

Umukozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Evariste Murwanashyaka agaya abagore banga kujyana mu butabera abagabo babo mu gihe babahohoteye, akavuga ko ari ibyo bikomeza kubitiza umurindi kuko iyo batabiryojwe bumva ntacyababuza kubikomeza.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + eleven =

Previous Post

Indege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugiragatatu ariko noneho ntiyasubiyeyo amahoro

Next Post

Menya umukino warebwe na S.Lieutenant Ian Kagame yambaye impuzankano y’Abajepe

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umukino warebwe na S.Lieutenant Ian Kagame yambaye impuzankano y’Abajepe

Menya umukino warebwe na S.Lieutenant Ian Kagame yambaye impuzankano y’Abajepe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.