Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda waregwaga ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yagizwe umwere nyuma y’umwaka n’igice afunzwe.
Uyu mugabo wari umaze igihe afunze yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.
Umucamanza w’Uru Rukiko, yavuze ko ibyaha byombi uko ari bibiri; icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri iki cyaha, nta na kimwe kimuhama kuko nta bimenyetso bifatika byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, ategeka ko arekurwa.
Yagombaga gusomerwa icyemezo ku ya 09 z’uku kwezi kwa Gashyantare ariko biza gusubikwa kuko umwe mu bacamanza bagize inteko yamuburanishije atabonekaga, byimurirwa none ku ya 22 Gashyantare 2023.
Dr Christopher Kayumba wafunzwe amaze igihe atangaje ko yinjiye muri Politiki, yaburanye ahakana ibyaha yaregwaga, avuga ko bigamije kumuca intege muri urwo rugendo rwe rwa politiki.
Yatawe muri yombi muri Nzeri 2021, ubwo yakekwagaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato mu bihe bitandukanye umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo rwe.
Dr Kayumba yafunzwe kandi nyuma yuko hari umukobwa yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, utangaje ko yagerageje gusaha kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari umwarimu we, amwizeza ibitangaza.
Uyu mugabo we yahakanaga ibyavugwaga n’uyu mukobwa, akavuga ko ahubwo ari we wakunze kumwirukaho kenshi amutumira mu kiganiro kuri televiziyo akoraho, ariko akamuhakanira ngo kuko yari yaramenye ko ashaka kumugusha mu mutego.
RADIOTV10