Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo gitunguranye cy’ibyo mu buriri bahabwa n’abagabo babo iyo babasabye kuboneza urubyaro

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo gitunguranye cy’ibyo mu buriri bahabwa n’abagabo babo iyo babasabye kuboneza urubyaro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko iyo basabye abagabo babo kuboneza urubyaro, babasaba kubivuga bavuye aho ngo kuko baba bashaka gutuma baca ukubiri n’umunezero wo mu buriri.

Aba bagore babwiye RADIOTV10 ko bamaze kumva neza ihame ryo kuboneza urubyaro kandi ko babyitabira ku bwinshi kuko bamaze kumva akamaro kabyo.

Gahunda yo kuboneza urubyaro, ireba abashakanye bombi, ndetse ubu hakaba hariho n’uburyo bwakoreshwa n’abagabo, ariko ko bamwe bo muri aka gace batarabyumva.

Umwe mu bagore yagize ati “Aravuga ngo ubwo ayo mategeko dutanga yo kuvuga ngo umugabo aboneze ngo tuba dushaka ko bo nibamara kubangiriza ngo tubace inyuma, ngo iyo umugabo aboneza birangira atagishoboye gukora akazi ashinzwe.”

Aba bagore kandi bavuga ko bakimara kumenya ko n’abagabo baboneza urubyaro, bumvise ari amata abyaye amavuta kuko bumvaga abagabo babo bazajya babakira, ariko ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze.

Undi ati “Ntiyagukundira, imyumvire yabo iracyari hasi, kuko umugabo uramubwira uti ‘nyakira’ ati ‘reka reka reka’ arakubwira ati ‘wowe genda uboneze’ ariko we ku giti cye ntiyagukundira.”

Abagabo bo muri aka gace bumva ibyo kuboneza urubaryo buri wese agasimbuka, akavuga ko adashobora kujya kubikora kuko bumvise ko iyo bo baboneje urubyaro biba birangiye.

Umwe ati “Nk’ubu mfite abana babiri, ubwo kandi ndateganya kubona undi, ubwo rero mboneje ari njye kandi wumva ku mugabo iyo aboneje urubyaro ruba rugiye…”

Umuyobozi w’Ibitaro by’ikitegererezo bya Kibungo, Dr Gahima John avuga ko nta muntu ushobora guhatira umuntu kuboneza urubyaro kuko ari uburenganzira bw’umuntu kandi ko agomba guhitamo uburyo yifuza kubikoramo yaba ubw’igihe gito, ubw’igihe kirekire ndetse n’ubwa burundu.

Ati “Iyo turi kuganiriza abantu ngo baboneze urubyaro ntabwo tubaganiriza nk’umugore n’umugabo, tuganiriza umugabo ku gite cye, tukaganiriza umugabo ku giti cye.”

Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Kibungo avuga ko kuboneza urubyaro atari amahitamo y’umuryango cyangwa y’abashakanye, bityo ko ubagannye wese bamwakira.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Uwicuruza yafashe icyemezo gikomeye nyuma yuko umusore wamwishyuriye kwinezezanya arengeje urugero

Next Post

Yasigiye umugore we ibaruwa itangaje y’icyatumye afata icyemezo cyo kumusiga

Related Posts

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

IZIHERUKA

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe
AMAHANGA

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

01/11/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yasigiye umugore we ibaruwa itangaje y’icyatumye afata icyemezo cyo kumusiga

Yasigiye umugore we ibaruwa itangaje y’icyatumye afata icyemezo cyo kumusiga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.