Hagaragajwe ko ibibazo by’imibereho byongera ihungabana ku barokotse Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri iyi minsi isi yitegura Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi; abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko umubare munini w’abayirokotse bahura n’ihungabana babiterwa n’ayo mateka hakiyongeraho n’ibibazo by’imibereho.

Kuva kuri uyu wa 07 Mata 2023, u Rwanda n’Isi bazinjire mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Abahanga bavuga ko iki kiba ari igihe cyo gusubiza intekerezo ku mateka; bikabyutsa ibikomere n’ingruka za byo abarokotse Jenoside barimo kugeza magingo aya, bigatuma abahunganaba biyongera umwaka ku wundi.

Dr. Darius Gishoma wigisha amasomo y’ubumenyi bwo mu mutwe muri kaminuza avuga ko imibereho itoroshye na yo ibigiramo uruhare.

Ati “Mu bantu bagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka, umuntu umwe kuri batanu yari afite n’indwara zidakira. Ni ukuvuga aremerewe n’amateka ya Jenoside, ariko afite n’ibindi bimuremereye mu buzima. […] abantu bafite ibi bibazo ntabwo bagomba gufashwa gusa mu bihe byo kwibuka. Bitwereka ko ari abantu bagomba kwitabwaho cyane mbere, mu gihe cyo kwibuka na nyuma yo kwibuka”

Ingaruka z’aya mateka ngo zigaragara no mu bana bavutse nyuma y’umwaka wa 1994. Kuri Dr. Chaste Uwihoreye, avuga ko bifite ishingiro, ariko akemeza ko hari uburyo bushobora gukumira ihererekanya ry’ibikomere.

Ati “Ihererekanya ry’imbaraga n’ubudaheranwa; ubushakashatsi bugaragaza ko aha mbere ari uko umuntu ufite ibyo bibazo yivuza kuko niba ubifite uba ushobora kubihererekanya. Aha kabiri ni uko ushobora kubihererekanya mu miryango. Imitima ikomeretse irakomeretsanya. Uko abantu bagenda baganira, bituma bahererekanya ubudaheranwa kuruta guhererekanya ibikomere.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyemeza ko inzego zose zitangirwaho services z’ubuzima zifite n’ubushobozi bwo gufasha abafite ihungabana, ndetse kuri iyi nshuro ya 29 biteguye gufasha abantu bose bashobora kugira ibibazo by’ihungabana.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru