Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’Igihugu, aragezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru.

Ni nyuma y’iminsi itanu atawe muri yombi, kuko yafashwe tariki 21 Mata 2023, bikaba biteganyijwe ko agezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.

Aya makuru yo kugezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru, yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, anemezwa n’Ubucamanza bw’u Burundi.

General Bunyoni yatangiye gushakishwa mu ntangiro z’icyumweru gishize, ubwo Polisi n’inzego z’Iperereza mu Burundi, zajyaga gusaka iwe, bitegetswe n’Umushinjacyaha Mukuru, bivugwa ko mu rugo rwe hahishe amafaranga menshi.

Izi nzego zabanje kumubura, zaje kumufata tariki 21 Mata 2023, zimusanze aho yari yihishe, mu gace ka Nyamuzi muri Komini ya Kabezi mu Ntara ya Bujumbura.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 24 Mata 2023, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Vestine Nahimana n’uw’Urukiko rw’Ikirenga, Agnès Bangiricenge, bagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru cyavugaga ku ifatwa rya General Bunyoni.

Agnès Bangiricenge yavuze ko uyu wabaye Minisitiri w’Intebe muri iki Gihugu, akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo guhungabanya umutekano w’Igihugu, icyo gukoresha nabi umutungo w’Igihugu ndetse n’icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Kuri uyu wa Kane, General Bunyoni aragezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru, amenyeshwe ibi byaha aregwa, anabisobanurirwe, ubundi azabiburanishweho, nkuko biteganywa n’amategeko y’u Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + seven =

Previous Post

Ifoto ya Madamu wa Perezida w’u Burundi yakoze benshi ku mutima

Next Post

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa
IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
18/09/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.