Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose

radiotv10by radiotv10
30/07/2021
in SIPORO
0
Tusker FC yikuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 bihindura gahunda yose
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Tusker FC ibitse igikombe cya shampiyona ya Kenya 2020-2021 yikuye mu makipe azakina CECAFA Kagame Cup 2021 bituma amatsinda ava kuri atatu aba abiri mu gihe irushanwa rigomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 1-15 Kanama 2021 i Dar Es Slaam.

Mbere y’uko Tusker FC iva mu irushanwa yari mu itsinda rya kabiri (B) kumwe na Azam FC ndetse na Atlabara FC. Nyuma yo kuvamo amatsinda yahise ava kuri atatu aba abiri buri tsinda ririmo amakipe ane (Group of Four).

Tusker FC yavuye muri CECAFA Kagame Cup 2021 hahita hasigaramo amakipe umunani (8) bahita bayashyira mu matsinda abiri. KCCA FC (Uganda) na Azam FC (Tanzania) ziheruka guhurira ku mukino wa nyuma, ziri mu itsinda rimwe (B).

Amatsinda abiri (A,B) asigaye agizwe na; KCCA FC (Uganda), Le Messger de Ngozi (Burundi), KMKM FC (Zanzibar), Azam FC (Tanzania), Atlabara FC (South Sudan), Yanga SC (Tanzania), Nyasa Big Bullets (Malawi) na Express SC (Uganda).

Muri ubwo buryo rero, itsinda rya mbere (A) ririmo; Yanga SC (Tanzania), Nyasa Big Bullets (Malawi), Express SC (Uganda), Atlabara FC (South Sudan) mu gihe itsinda rya kabiri (B) ririmo; KCCA FC (Uganda) ibitse igikombe, Azam FC (Tanzania), Le Messger de Ngozi (Burundi) na KMKM FC (Zanzibar).

tusker fc jersey jersey on sale

Tusker FC ikinamo umunyarwanda Emery Mvuyekure (umunyezamu) ntabwo igikinnye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2021

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021 ubwo hazaba hatangira irushanwa, ikipe ya Express SC (Uganda) izatangira icakirana na Atlabara (South Sudan) ku kibuga cya Benjamin Mkapa i Dar Es Slaam guhera saa saba zo muri iki gihugu mu gihe undi mukino uzahuza Yanga SC  izacakirana na Nyasa Big Bullets (Malawi) saa kumi zo muri Tanzania bizaba ari saa cyenda mu Rwanda.

Kuwa mbere tariki ya 2 Kanama 2021, imikino izakomeza ubwo ikipe ya KCCA FC (Uganda) ibitse igikombe izaba ihatana na Azam FC (16h00’) mu mukino uzabanzirizwa n’uwuzaba wahuje Le Messager Ngozi FC (Burundi) na KMKM FC (Zanzibar).

Image

Gahunda rusange ya CECAFA Kagame Cup 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 7 =

Previous Post

Express SC yafashe urugendo igana muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2021

Next Post

COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi
AMAHANGA

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
09/05/2025
0

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

09/05/2025
Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

09/05/2025
Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

COVID-19: Biden yasabye leta zimwe guha amadolari 100 uwemeye gukingirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.